RFL
Kigali

MU MAFOTO: Tecno Mobile yamuritse telephone nshya za Camon 11 na Camon 11 Pro zifite umwihariko mu gufata Selfie z'akataraboneka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/11/2018 11:43
0


Kompanyi ikora amatelefoni ikanayacuruza ya Tecno Mobile yashyize hanze telefoni nshya zomu bwoko bwa Camon zifite ubushobozi bwihariye, zihendutse kandi zigaragara neza.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Tecno Mobile yamuritse ku mugaragaro Telefoni zo mu bwoko bwa Camon 11 Pro ndetse na Camon 11 zikaba ziri mu bwoko bwa telefoni zayo za Camon ariko zo zikaba zifite ubushobozi bwihariye igereranyijwe n’izo baba barashyize ku isoko mbere ndetse n’izindi abantu basanzwe bakoresha dore ko ari telefoni nziza kandi zigenzweho cyane zinzwi nka Smart Phone.

Tecno

Tecno yashyize hanze indi tefephone nshya yo mu bwoko bwa Camon

Tecno

Mu birori byabereye muri Serena Hotel, Kigali aho Nkusi Arthur yari MC, abakobwa n’abahungu bamurikaga izi telefoni mu mideri itandukanye bagaragaza amafoto adasanzwe afotorwa n’iyi telefoni dore ko ifite camera 2 z’inyuma ndetse mu gufata Selfie ikaba ari intagereranwa.

Tecno

MC yari Arthur muri ibi birori byo kumurika phone shya za Tecno Camon 11 Pro na Tecno Camon 11

Tecno

Abamurika imideri bamenyerewe mu Rwanda nibo bagaragazaga izi telefone zidasanzwe

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Tecno yavuze ko ari telefoni yihariye aho yagize ati “Ni telefoni igezweho cyane cyane mu gufata amaselfie mu ikoranabuhanga rigezweho rya AY aho amafoto aza asa neza ku buryobudasanzwe, niwo mwihariko wayo wa mbere kuko iguha ifoto ushaka rwose. Igira ifoto nk’iya za Camera zitari iza telefoni.”

Tecno

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Tecno yasobanuye imikorere yayo

Tecno

Mu bindi bihugu habayeho igihe cyo kumurika iyo telefoni, iki cyari igihe cy’u Rwanda n’abanyarwanda ngo bamnye ko mu muryango wa Camon hjemo na Camon 11 ndetse na Camon 11 Pro. Ibi babikoze mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kuko ari mu gihe cy’iminsi mikuru bagabanya ibiciro cyane dore ko Camon 11 Pro igura 220,000 Rwf naho Camon 11 ikaba igura 139,000 Rwf amafaranga bahamya ko arimake cyane hagereranyijwe n’ikoranabuhanga ry’ama matelefoni.

Tecno

Tecno Camon 11 Pro na Tecno Camon 11 nizo zashyizwe hanze ku mugaragaro ku biciro byo hasi cyane

Hatanzwe amahirwe ku bantu 2 yo gutsindira iyi telefoni, aho abantu bavugaga igiciro izi telefoni zizaba zigura ndetse hatanga n’andi mahirwe aho Nice, Manager wa Arthur ari we watsindiye Tecno Camon 11.

AMAFOTO:

Abanyamideri nibo bagaragaje izi telefone zifotora amafoto y'akataraboneka

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Abantu bose bari bafite amatsiko yo kureba iyo telefone nshya igiye kujya ku isoko ariko batashye banyuzwe cyane

Tecno

Tecno

Tecno

Tecno

Andy Mwag na mugenzi we bacurangiye abitabiriye ibi birori baranabaririmbira barasusuruka

Tecno

Tecno

Tecno

Abatsindiye telephone za Camon 11 bazihawe

Tecno

Tecno

Tecno






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND