RFL
Kigali

Ella Gahima Bright umwana wavukanye uburwayi bukomeye agatabarizwa n'abarimo abahanzi b'ibyamamare kuri ubu yagiye kuvuzwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2018 10:14
2


Munyaneza Innocent uzwi ku izina rya Kevin n’umufasha we Umuhoza Laetitie batuye muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe gishize batabarizaga umukobwa wabo w’imfura witwa Ella Gahima Bright ukiri muto wavukanye ikibazo ku bwonko bikaba bisaba ko yari kuzavurirwa hanze y’u Rwanda. Kuri ubu aba babyeyi bagiye kuvuza uyu mwana muri Kenya.



Uyu mwana avuka ntiyigeze arira nk’uko bisanzwe ku mwana uvutse. Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre aho uyu mwana yavukiye bemeza ko yavukanye ikibazo ku bwonko n’igufa ryo mu irugu rifatira ku rutirigongo ryavunitse. Akivuka yahise ashyirwa ku mashini imwongerera umwuka, mu mwaka n’ukwezi kumwe amaze, akaba atarabasha kwicara, atumva kandi atareba neza.

Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre nyuma yo kubona ko gufasha uyu mwana bitari bikibashobokeye bamwohereje ku bitaro bya CHUK aho bagerageje ibishoboka byose ariko amwana aranga araremba. Atangira kumera nk’uhengamye ajya no muri koma hafi yo gupfa. Nyuma yo kubona ko nta kisumbuyeho bakora ahubwo batangiye kwegera ababyeyi b’uyu mwana babasaba gutangira kwakira urupfu rw’umwana wabo.

Ella Gahima Bright

Gahima Ella Bright ni umwana wari urembye bikomeye

Ababyeyi bayobotse inzira yo gusenga ngo barebe ko Imana yabakorera igitangaza ikabakiriza umwana wabo, ari nabwo nyirarume w’uyu mwana Kamuru Charles yabafashije bakajyana umwana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal tariki 15 Werurwe 2018 akiri kuri ya mashini imwongerera umwuka. Akihagezwa, bamushyize ku buvuzi bwihariye kandi bwihuse, bamushyira ku byuma bimufasha kubaho. Yamaze ibyumweru bine akurikiranwa bihagije nyuma arasezererwa ajyanwa mu rugo.

Iki gihe uyu mwana yari atarakira nubwo yari yajyanywe mu rugo, ababyeyi be bayobotse ityangazamakuru batangira gutabariza umwana wabo ngo abashe kujya kwivuza hanze y'u Rwanda. aha hakaba hari hakenewe 25000$ kugira ngo avurizwe mu Buhinde. Uku gutabaza kumvishwe mbere n'abanyamuziki hakorwa ibitaramo byo gukusanya iyi nkunga ndetse aha bamwe mu bahanzi bakaba baragiye bafasha uyu muryango mu buryo bwihariye muri aba hakabamo na Bebe Cool watanze kugiti cye 1000$ yo gufasha uyu mwana kujya kwivuza.

Ella Gahima Bright

Uyu mwana yajyanywe kuvuzwa muri Kenya n'ababyeyi be

Nk'uko umubyeyi w'uyu mwana yabitangarije Inyarwanda.com ngo bagiye kuvuriza uyu mwana mu bitaro byitwa The Aga Khan University Hospital muri Kenya ibi bikaba ishami ry'ibitaro byo mu Buhinde n'ubundi bagombaga kujya kwivurizamo. Impamvu yo kujya muri Kenya ngo yatewe n'uko ubushobozi butabonetse uko babusabwaga cyane ko habonetse 12500$ ari yo azakenerwa muri Kenya mu gihe hari hakenewe 25000$ ngo ajye kwivuriza mu Buhinde. Nyuma yo kubona amafaranga macye bagiranye ibiganiro n'ibi bitaro byo mu Buhinde babasaba kujyana umwana mu bitaro byabo biri muri Kenya ari naho umwana ari kwivuriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    nukuri turashimira umuntu wese wagize umutima wo gufasha . Imana ijye ikomeza Abanyarwanda nu Rwanda .Ndumva indaga gaciro aha ari sawa
  • ddd5 years ago
    Mana ndakwinginze nkuko udahwema kutwigaragariza, ufashe uyu mwana umukize mu nzira wihitiyemo tuzumve yakize, wazuye Razalo w'umukene ntiwananirwa gukiza ugihumeka, nkweretse n'abana bose barwaye ngo ubakize kandi n'ababyeyi babo ubahe kwihangana no gukomeza kukurangamira kuko ari wowe amizero yacu ashingiyeho Yezu. urakoze kuko utwumvise tubisabye kandi twizeye mu izina ryawe Yezu. Amen





Inyarwanda BACKGROUND