RFL
Kigali

Kuki mu Rwanda byorohera umuhanzi w'icyamamare gusubira inyuma cyane nyamara yaramamaye yiyushye akuya ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2018 7:04
6


Ku isi hose usanga umuhanzi agira igihe cye cyo kwamamara,ahenshi usanga icyo gihe iyo agikoresheje neza bisiga izina rye mu mitima ya benshi ariko no kuri konti hagasigaraho inkoni izamucumbagiza kugeza mu busaza atanduranyije. Icyakora mu Rwanda ho usanga bitangaje ukuntu umuhanzi w'icyamamare asubira inyuma bikabije mu gihe gito.



Mu gushaka kumenya impamvu abahanzi nyarwanda badatinda ku bwamamare cyangwa ugasanga biranaboroheye gusubira inyuma nyamara bariyushye akuya kugira ngo babe ibyamamare twiyambaje bamwe mu banyamakuru b'imyidagaduro maze badusangiza icyo babona cyaba gitera ibingibi;

Gentil Gedeon (Kigali Today)

Gedeon

Gentil Gedeon ni umunyamakuru wa Kt Radio uzwi cyane mu myidagaduro icyakora ku bwe asanga iki kibazo giterwa cyane n'impamvu we yashyize mu byiciro bine;

-Burya buri muhanzi wese ku isi, agira ibihe bye byiza, akanagira ibihe bye bibi. Ibi ni rusange ku isi hose (na Michael Jackson byamubagaho). Bijya bibaho rero mu Rwanda, ariko kwivana muri ibyo bihe bibi umuhanzi bikamugora, kuko Ikigero cyo kwamamara mu Rwanda, ntikiringanira (proportionelle) n'amafaranga umuhanzi avana mu kwamamara. Amafaranga abahanzi bakomeye baba barakoreye mu gihe bari bari mu bihe byiza, ni yo atuma bongera kuzura umutwe, mu gihe mu Rwanda, iyo hikubisemo ibihe bibi, agenda agiye kubera kuyabura.

- Ubuhanzi (muzika), ntirafatwa nk'umwuga. Umuryango nyarwanda uracyafata bamwe mu baririmbyi nka ba Sagihobe, ku buryo abawukora nabo badatinda kubona uko sosiyete ibafata. Iyo abibonye gutyo, umuhanzi ashaka ikindi cyo gukora kizatuma Sosiyete imuha agaciro ashaka, ubundi akabivamo. Ingero: Miss Jojo, Liza Kamikazi ...

- Nta bunararibonye (experience) ihagije, umuziki nyarwanda ufite. Nta bantu bo kureberaho dufite (Legends). Abo baramutse bahari, umuhanzi yajya ajya gucika intege, agasanga abo bakomeye bakamugira inama, ariko usanga abo twita abahanzi b'umwuga batarengeje imyaka umunani mu muziki.

-Itangazamakuru naryo ntabwo ari shyashya. Uburyo rikora, bica umuhanzi intege bikabije. Ni itangazamakuru rikorana n'uwo riruzi ako kanya, ntirihe agaciro uwigeze gukora ibyiza mu minsi yashize.

Cyuzuzo Jeanne D'Arc Umunyamakuru wa Royal Fm

Cyuzuzo

Cyuzuzo Jeanne D'Arc umunyamakuru wa Royal Fm we asanga kuba umuhanzi yasubira inyuma ku buryo bworoshye biterwa n'impamvu zinyuranye, aha akaba yazitondetse mu buryo bukurikira;

-Ubundi mu Rwanda usanga umuhanzi wabaye icyamamare aba yaragize amahirwe yo gukorana n'inzu zikomeye za muzika cyangwa n'abantu bakomeye mu muziki (manager), uyu muhanzi  rero iyo atandukanye n'iyi nzu cyangwa n'umujyanama we  bijyanye nuko ari we wamufashaga ibintu byinshi ahita asubira inyuma kuko usanga mbere y'uko batandukana akazi kose karakorwaga nabo bamufashaga bityo kongera guca inzira nshya ku muhanzi ugasanga atari ibintu byoroshye.  

Aha uyu munyamakurukazi kazi yabigereranyije no kuba waba ufite umuntu ugutekera ibiryo biryoshye ukajya uhora uryoherwa n'ibyo bagutekeye bityo wa wundi wabigutekerega mwatandukana ugashaka kurya ibiryo biryoshye kandi utarigeze ushaka kwiga uko babiteka agihari.

-Ikindi uyu munyamakurukazi yatangaje ni uko abahanzi badakunze kuzigama bityo igihe cyo kugwa cyagera bikamugora kubyuka bitewe n'uko nta bundi bushobozi bw'amafaranga baba bafite kandi nyamara igihe bari ibyamamare barakoreye menshi ariko ntibabashe kuyazigama, bityo yagwa ukabona atangiye gushaka gukora muzika  nk'umuhanzi mushya cyangwa utangiye nyamara avuye hejuru cyane.

Asoza ikiganiro yahaye Inyarwanda.com uyu munyamakurukazi yatangaje ko abahanzi bakabaye baca akenge bakajya bafata umwanya bakiga ibyo ababafasha bakora ku buryo umunsi bazaba batandukanye nabo bakwikorera ibyo bakorerwaga aho kugira ngo ubure uwagufashaga umere nk'ubuze epfo na ruguru.

Joel Rutaganda umunyamakuru wa City Radio

Joel

Joel Rutaganda ni umunyamakuru w'imyidagaduro kuri City Radio. Aganira na Inyarwanda uyu munyamakuru yatangaje impamvu abona zitera iki kibazo. Joel Rutaganda yatangaje ko akenshi abahanzi ikibatera gusubira inyuma mu buryo bworoshye usanga ari uko iyo bamaze kuba ibyamamare batajya bazirikana abantu babafashije igihe bazamukaga bityo basubira inyuma ntibabashe guhuza na ba bandi babafashije kuko ari bo baba bakeneye ngo bongere babazanzahure.

Ikindi avuga ni uko abahanzi mu Rwanda usanga badashaka gukora ikipe y'abantu babafasha ahubwo ugasanga bifuza kwikorera ibintu byose ngo amafaranga yose aje ajye mu mufuka wabo. Avuga ko byajya bigorana ko basubira inyuma, igihe bakora ikipe nini ibafasha gutera imbere ndetse no kwirinda n'ikijyanye no kugwa. Yatangaje ko usanga akenshi umuhanzi ufite n'umujyanama akenshi iyo abonye amafaranga n'iyo ataba menshi bahita bashwana kubera ko yatangiye kwinjiza amafaranga agakeka ko kuba atayarya wenyine ari igihombo nyamara kandi wa muntu wamufashaga nawe hari byinshi yakoraga.

Uyu munyamakuru yanzuye avuga igikomeye kigora abahanzi bo mu Rwanda ari imicungire mibi y'ubushobozi bakura mu muziki bityo igihe cyo gusubira inyuma cyagera ugasanga bibagora kongera kubyutsa umutwe ukundi.

Phil Peter Umunyamakuru wa Isango Star

Phil Peter

Aganira na Inyarwanda.com, Phil Peter yatangaje ko iki ari ikintu gikomeye kandi kibabaje kubona umuhanzi abantu bamushyiramo imbaraga izo arizo zose ariko ugasanga adatinda mu bwamamare. Yatangiye ahamya ko atari ikibazo u Rwanda rwisangije cyane ko n'ahandi bihaba. Yatanze ingero z'abandi bahanzi bo mu karere. Agarutse ku kibazo cy'abahanzi bo mu Rwanda, Phil Peter yasobanuye impamvu zitera iki kibazo.

Yatangaje ko ntagahora gahanze na cyane ko bishoboka ko umuhanzi yasubira inyuma ku mpamvu zinyuranye. Icyakora yavuze ko icya mbere ari uko abahanzi b'ibyamamare baba bafite abandi bakiri hasi ariko baba bareba bashaka kugera aho uyu muhanzi w'icyamamare ari bityo bamunyuraho bamaze kuba nabo ibyamamare wa wundi agafatwa nk'uwaguye nyamara atarigeze agwa ahubwo ari abahanzi bari munsi ye bamusize.

Ikindi Phil Peter yatangaje ni uko abahanzi nabo ubwabo badatekereza ku cyo bakora umunsi ku wundi kugira ngo bazamure urwego rwabo aho kuguma ahantu hamwe gusa. Ikindi ni uko umuhanzi rimwe ushobora gusanga yarinjiye mu muziki hari ikintu runaka ashakamo yakibonamo agahita abivamo cyangwa akiryamira bitewe n'intego runaka yashakaga.

Ikindi ni uko hari abafasha umuhanzi kwamamara bafite icyo bamushakaho atakibaha bagahita bamurekura bikamworohera guhita agwa cyane. Icya nyuma yadutangarije ni uko abahanzi mu Rwanda bashobora kuba bashora amafaranga menshi ariko ugasanga ayo binjiza atangana nayo bashoye bityo bagahitamo kubigendamo gake cyangwa kubireka.

Phil Peter asanga hari impamvu nyinshi zatuma umuhanzi asubira inyuma byoroshye ariko ikingenzi ari ugushaka icyakorwa ngo abahanzi bafashwe kwinjira mu kintu bakizi bafite intego zagutse ndetse bakanabasha gukora umuziki kinyamwuga kuko byabarinda kugwa nkuko bamwe bibagendekera.

Muyoboke Alex wabaye umunyamakuru w'imyidagaduro mu Rwanda ariko ubu akaba ari umujyanama ukomeye w'abahanzi mu Rwanda, nawe yagize icyo abivugaho

Muyoboke

Aganira na Inyarwanda.com, Muyoboke yatangaje ko igitera abahanzi gusubira inyuma byoroshye ari uko iyo bamaze kuba ibyamamare bakunze gutakaza ababafashije (management, abanyamakuru bazamukanye n'abandi banyuranye,...) Aba baba barafashije abahanzi kuzamuka iyo batandukanye cyangwa batagihari usanga ngo byorohera umuhanzi gusubira inyuma.

Ikindi uyu mugabo yatangaje ni uko abahanzi bo mu Rwanda akenshi iyo bamaze kuba ibyamamare birara cyane bakagabanya umuvuduko bakoreragaho bityo bikagenda bimunga ubwamamare bwabo kabone n'ubwo umuhanzi yaba yari amaze kugera ku rwego rwiza akaba yamanuka byoroshye.

Izi ni zimwe mu mpamvu bamwe mu baba mu myidagaduro basanga zatuma abahanzi b'ibyamamare muri muzika y'u Rwanda basubira inyuma byoroshye nyamara barageze ku gasongero ka muzika y'u Rwanda biyushye akuya yewe baranafashijwe na benshi mu banyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kutagira abahanzi baguma hejuru ngo barwane no kujya hejuru kurushaho bikaba imwe mu mpamvu zamunze umuziki w'u Rwanda kuba watobora ngo urenge umupaka cyane ko bigoranye (n'ubwo bishoboka) kuba umuhanzi ukizamuka yaza agahita ajya kuba umuhanzi mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safa5 years ago
    inyo rutaganda avuze nibyo akenshi biba mu bahanzipe. arwana ashaka uwamufasha agafaranga kaza agatangira gukwepakwepa. akazabyibuka nyuma ko abamufashije nabo bitangaga barekura nibyabo. hari nabagera hejuru bakiyumva ngo nabahanga ntibakore cyane.
  • Hirwa Raoul5 years ago
    Mwiriwe, ibyo byose byavuzwe hejuru njye mbikubiye muriri Jambo"bazira kuba bashira imbere ko babaye abastar dore ko bamwe ari nawo muhigo baba bafite bakibagirwa gukinga urugi.(icyatumye baba icyo baricyo) murakoze
  • Kabaka 5 years ago
    Mwa bantu mwe tujye tuvugana ukuri uko kumeze media iri mu bintu byambere bizimya umuhanzi nkuru jyero muri hip hop umuraper umwe yajyiranye ikibazo na media hanyuma abanyamakuru bose bahita bishyiramo hip hop gucyinwa ntiyonjyeera gucyinwa..njyewe numva umuntu kugiti cye atakagombye kuzana beaf afitanye nundi mukazi kbs ubu redio zikina hip hop nyarwanda hano murwanda wazibara tv zo nibindi ubu dusigaye tumenya ko abaraperi bakora ari uko dukoresheje izindi mbuga ubwose urumva umuntu wamukuye kuri radio yazumvwa nande???so icyo navuga media mutange amahirwe angana kujyana zose maze turebe ko abo bahanzi bazima koko..murakoze
  • Omar5 years ago
    Murwanda nta bahanzi tugira ahubwo tugira abaririmbyi baba bashaka kumenyekana bakirira abana ,aho usanga bakorera amaso yabantu aho gukora ibinafitiye inyungu ubwabo,kuko umuhanzi ntajya azima wabibaza nka Kayirebwa,ikindi ni itangazamakuru ryuzuyemo ibisambo ninjiji abo ubasanga cyane mu myidagaduro aho usanga ubunyamwuga nubumenyi ari hafi ya ntabwo,ikindi ni ikibazo cy'imyumvire ya benshi muba nyarwanda baziko umuziki ari beat gusa ugasanga umuntu icyo apfa nuko bidunda gusa,ikindi nukuba leta iha agaciro abahanzi babanyamahanga ikabatumira ikabahemba akayabo nyamara uririmba ibyo rubanda rwumva ugasanga ntagaciro afite,
  • Myrasetsa5 years ago
    Hhhhhhjj biba bisekeje abantu mubanza rwose ngo ninararibonye! Hhhhhhh. Mwabanje mukiheraho nkamwe banyamakuru ko ari namwe muzima kubi.
  • Emmy4 years ago
    ngewe ndemeranya na Muboke koko iyo umuhanzi iyo amaze kugafata ahita akwepa mangmnt ye noneho twadufarang twamara gushira agatangira kuzima nge inama nagira abahanzi nukugumana na mangmnt ye cg mugihe mangmnt yawe munaniranwe ugashaka indi murakoze





Inyarwanda BACKGROUND