RFL
Kigali

Amin Muzerwa wahoze muri Police FC yasinye muri Tusker FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/11/2018 19:59
0


Amin Muzerwa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Tusker FC iri mu cyiciro cya mbere muri Kenya nyuma yo kuva mu Rwanda atandukanye na Police FC nayo iri mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.



Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya Tusker FC, bagaragaje ko Amin Muzerwa bamuhaye amasezerano nyuma yo kuba mu igeragezwa bamuhaye yaraberetse ko ari rutahizamu ukomeye.

Uretse Amin Muzerwa, Tusker FC yasinyishije Clyde Senaji wakinaga hagato mu ikipe ya Vihiga United FC na Hillary Wandera wakinaga muri Nzoia FC.

Amin Muzerwa abaye umunyarwanda wa gatatu uvuye mu Rwanda agana muri Kenya muri iki gihe nyuma yuko Kayumba Soter yamaze gusinya imbanziriza masezerano mu ikipe ya FC Sofapaka mu gihe Mugabo Gabriel bita Patoranking yamaze gusinya muri KCB FC.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Tusker FC

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Tusker FC

Image result for Amin Muzerwa Inyarwanda

Amin Muzerwa (Ibumoso) na Ombolenga Fitina (Iburyo) ubwo APR FC yahuraga na Police FC mu gikombe cy'Amahoro 2018

Amin Muzerwa Msuva yaciye mu ikipe ya AS Kigali yanubakiyemo ibihe bye mu mupira w’amaguru mbere yo kugana muri Police FC ahantu atigeze abona umwanya usesuye wo gukina uko yabyifuzaga nyamara ari umukinnyi ushoboye.

Abakinnyi b'abanyarwanda bamaze kugera muri shampiyona ya Kenya barimo; Jacques Tuyisenge (Gormahia FC), Mico Justin (Sofapaka FC), Muzerwa Amin (Tusker FC), Kayumba Soter (Sofapaka FC) na Mugabo Gabriel Gabby (KCB FC).

Mico Justin (Ibumoso) na Kayumba Soter (Iburyo) bazajya bakina ikipe imwe ya Sofapaka FC

Mico Justin (Ibumoso) na Kayumba Soter (Iburyo) bazajya bakina ikipe imwe ya Sofapaka FC 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND