Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera, igeze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye iri gutegura, kizaba tariki 18/11/2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018, Inyarwanda.com twasuye abaririmbyi ba korali Christus Regnat. Twabasanze muri JOC munsi y'amashuri ya St Famille mu mujyi wa Kigali aho bari muri 'Repetition' y'indirimbo bazaririmba mu gitaramo cy'imbaturamugabo bari kwitegura. Wabonaga imyiteguro bayigeze kure dore ko bamaze igihe kinini bitegura iki gitaramo. Bamwe mu baririmbyi b'iyi korali bavuga ko biteguye bihagije bakaba bategereje umunsi nyir'izina w'igitaramo.
Bageze kure imyiteguro,...mu bigaragara igitaramo kizaba ari uburyohe
Twabibutsa ko igitaramo cya Korali Christus Regnat kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 18/11/2018 kuva Saa Kumi n'ebyili za ni mugoroba. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya y'imbere n'ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose. Bizimana Jeremie umwe mu bayobozi b'iyi korali, yahishuriye Inyarwanda.com tumwe mu dushya tuzaranga igitaramo bamaze iminsi bategura.
Igitaramo Chorale Christus Regnat yateguye
Yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cya korali Christus Regnat cyizarangwa n'indirimbo zisingiza Imana, izirata u Rwanda, umuco n'amahoro bya muntu. Yavuze kandi ko bazaririmba indirimbo z'abahanga bazwi ku rwego rw'isi. Si izo gusa ahubwo bazanaririmba izisingiza imico itandukanye cyane cyane umuco nyarwanda, umuco wa kinyafrika n'uw'ahandi hatandukanye ku isi.
REBA AMAFOTO UBWO TWARI TWASUYE KORALI CHRISTUS REGNAT
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO