RFL
Kigali

Umuzungu w'umunya-Ecosse, Iain Stewart yasohoye indirimbo 'Ndagukunda' iri mu rurimi rw'ikinyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/11/2018 20:37
0


Iain Stewart, umuhanzi w'umunya-Ecosse yakoze indirimbo iri mu rurimi rw'ikinyarwanda, akaba yarayihimbiye umugore we w'umunyarwandakazi. Ni indirimbo y'urukundo yumvikanamo imitoma myinshi.



Iain Stewart, yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nyuma y'aho akoranye indirimbo n'abahanzi nyarwanda barimo Jean Paul Samputu, Mani Martin na Ashimwe Dorcas ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndagukunda', akaba ariyo ya mbere akoze iri mu rurimi rw'ikinyarwanda dore ko izindi ndirimbo ze aba aririmba mu rurimi rw'icyongereza.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Iain Stewart, yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayandikiwe n'umusore w'umunyarwanda witwa Prince Alsina. Abajijwe icyamuteye kuririmba mu kinyarwanda, ibintu atari amenyereweho, yavuze ko mu Rwanda ahafite inshuti nyinshi by'akarusho akaba yarashakanye n'umunyarwandakazi Umutesi Marie Jeanne, bityo akaba yarakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kuyibatura cyane cyane umugore we. Aganira na Inyarwanda yagize ati:

Urabizi ko umugore wanjye ari umunyarwandakazi, kandi mu Rwanda mpafite inshuti nyinshi n'umuryango. Nashatse gukora indirimbo nkayibatura. Indirimbo nakoze ni iy'urukundo, nayikoreye umugore wanjye. Yanditswe n'umwana w'umuhanzi wo mu Rwanda witwa Prince Alsina. Nahawe ubufasha n'abahanzi banyuranye mu by'ukuri baramfashije cyane.

Muri iyi ndirimbo 'Ndagukunda', Iain Stewart aririmbamo aya magambo: "Uri impano nahawe n'Imana, urubavu rwanjye nishimira. Buri munsi buri saha nishimira ko ndi kumwe nawe. Wampinduriye ubuzima, warakoze kunkunda. Ndagukunda. Umutima wanjye uragukeneye, ni wowe umba hafi iminsi yose, uri amahoro yanjye, urukundo rudasaza kuri njye, iyo turi kumwe numva nyuzwe."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAGUKUNDA' YA IAIN STEWART







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND