RFL
Kigali

Bruce Melodie agiye gukorera ibitaramo bibiri i Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2018 19:05
2


Umunyamuziki Itahiwacu Bruce Melodie wamamaye nka Bruce Melodie yemeje ko afite igitaramo gikomeye agiye gukorera mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura ndetse no mu Gitega mu Ukuboza 2018.



Mu kiganiro na INYARWANDA, uyu muhanzi yemeje ko afite ibitaramo bibiri agiye gukorera i Burundi. Yagize ati “Ni byo mfite igitaramo i Burundi. Ku wa 25 Ukuboza 2018 nzataramira mu mujyi wa Bujumbura, kuwa 28 Ukuboza 2018 mu mujyi wa Gitega.” Yavuze ko yatumiwe n’abantu basanzwe bategura ibitaramo i Burundi.

Image result for Bruce Melodie yegukanye pggss 8

Bruce Melodie yemeje ko agiye gutaramira mu Burundi.

Bruce uherutse kwegukana Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani, yavuze ko azava i Burundi, ku wa 29 Ukuboza 2018. Uyu muhanzi yakoranye indirimbo n'abanyamuziki batandukanye nka: Sheebah Karungi bakoranye indirimbo bise ‘Embeerazo’ yasohotse muri uyu mwaka wa 2018, ‘Ntakibazo’ yakoranye na Urban Boys ndetse na Riderman.

Yakoze kandi ‘Complete me’ yasohotse muri 2016, ‘Turaberanye’ yasohotse muri 2016, ‘Ikinya’ , ‘Deep in Love’ yakoranye na Knowless Butera, ‘Ndakwanga’, ‘Wancitse vuba’ yakoranye na Riderman, ‘I’m Back’ yakoranye n’umuraperi Jay C, ‘Inkovu’, ‘Ntujy’uhinduka’, ‘Inshwi’ yakoranye na Jamal n'izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Junior5 years ago
    Kombona abafashaga abahanzi muri guma guma basigaye barenze kuru abo batwaye guma super star eg Bruce melode ,chaly na nina
  • jado5 years ago
    umusaza nagende abahe ibyabo kbx.





Inyarwanda BACKGROUND