RFL
Kigali

Neema Rehema arashinja Ama G The Black kumukumira mu mashusho y’indirimbo ‘Nturi Njye’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2018 17:11
5


Umuhanzikazi Neema Rehema yeruye ko atigeze abura umwanya wo kugaragara mu mashusho y’indirimbo yahuriyemo na Ama G The Black, ahubwo ngo uyu muraperi yabikoze mu bwiru ku buryo yatunguwe no gusanga amashusho y’indirimbo ‘Nturi Njye’ yashyizwe hanze.



Ku wa 09 Ugushyingo 2018 ni bwo amashusho y’indirimbo ‘Nturi Njye’ yashyizwe hanze n’umuraperi Ama G The Black. Agaragaramo umukinnyi wa filime wamamaye nka Siperansiya muri filime y’uruhererekane ‘Seburikoko. Ni indirimbo ariko yumvikanamo amajwi y’umuhanzikazi Neema Rehema utarifashishijwe mu ifatwa ry’amashusho ryayo.

Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’iyi ndirimbo Ama G The Black yabwiye INYARWANDA, ko atigeze ahuza na Neema Rehema umwanya wo gufata amashusho ari nayo mpamvu uyu mukobwa atagaragaramo. Yashimangiye ko mbere y’uko afata amashusho yayo yabanje kuganira na Neema Rehema, ngo ntakibyihishe inyuma. Mu magambo ye yagize ati:

Urumva umuhanzi aba afite gahunda nyinshi byabaye ngombwa ko tudahuza gahunda hari ibyo yari ahugiyemo bihurirana n'igihe twagombaga gufatiramo amashusho rero bitewe n'uko twari twamaze gufata gahunda neza byabaye ngombwa ko nyafata njyenyine ariko mu by'ukuri nawe arabizi nta kindi kibyihishe inyuma kuko twarabiganiriye.

Ibi ariko ngo siko bimeze. Neema Rehema yabwiye INYARWANDA ko yatunguwe no gusanga amashusho y’indirimbo ‘Nturi Njye’ ahuriyemo na Ama G The Black yageze hanze. Ngo yabimenye mu ijoro ryakeye asomye inkuru ku Inyarwanda.com.

Ibyerekeye umukobwa waririmbye mu gitaramo cya The Ben abantu bagakura ingofero- VIDEO

Nema Rehema yavuze ko yatunguwe no gusanga amashusho y'indirimbo 'Nturi Njye' yakoranye na Ama G The Black yasohotse

Yavuze ko amajwi y’indirimbo akimara gusohoka atongeye kuvugana na Ama G The Black. Ngo yatunguwe no kumva uyu muraperi yarabwiye INYARWANDA ko atahuje umwanya nawe, mu gihe we ashimangira ko nta biganiro yigeze agirana n’uyu muraperi. Yagize ati:

Njyewe nari mpari nta muntu yigeze antumaho. Ntabwo yigeze ampamagara kuko asanzwe afite nimero zanjye. Nagiye kubona mbona nyine indirimbo iri hanze…Ariko se kuki atambwiye niba ari no gushutinga [Shooting] basi ngo turebe niba hari ikindi kintu twakora?. Nta makuru na macye nigeze menyaho ku bijyanye na ‘Video’….Yaba ishutingwa [Shooting] yaba isohoka nyine nashidutse mbona ‘link’ biraho. Ikintu rero cyantangaje ni ukumva ngo twaricaye turaganira, ngo tubyemeranyaho. Kandi, oya peee ntabwo duherukana, mperukana nawe tuyikorera ‘Audio’.

Neema Rehema yavuze ko atari gutera intambwe ya mbere ngo ahamagare Ama G The Black amubaza ibijyanye n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo kandi uyu muraperi yaramwibwiriye ko azamuhamagara akamumenyesha igihe cyo gukorera amashusho y’indirimbo ‘Nturi Njye’. Yavuze ko byose byatangiye ubwo Ama G The Black yamubwiraga y’uko afite icyifuzo cy’uko amajwi y’indirimbo ‘Nturi Njye’ yasohokana n’amashusho yayo, ariko ngo ntibyateye kabiri ayibona ku mbuga nkoranyambaga. Ati:

Ubundi tugikora ‘audio’ yifuzaga ko yasohokana na ‘video’. Hanyuma ntabwo nzi ukuntu byaje kugenda, impamvu itasohokanye na ‘video’ nabwo naricaye mbona ‘link’ irasohotse ati ‘audio’ is out now [audio yasohotse]..Ndebye ndavuga nti buriya azakora ‘video’ azambwira tuyikore…..

Ngo ntiyigeze atinda cyane ku ikorwa ry’amashusho y’indirimbo kuko Ama G The Black yari yamubwiye ko azamumenyesha. Yavuze ko ataramye neza icyatumye Ama G The Black atamushyira mu mashusho y’indirimbo bakoranye.

Yakomeje avuga ko ntacyo bimutwaye kuba ataragaragaye mu mashusho y’indirimbo ariko kandi ngo ntiyishimiye kuba Ama G The Black yarabyeshye ko baganiriye mbere y’uko akora amashusho y’indirimbo,ati “..Ahantu mfite ikibazo n’uko wenda yavuze ngo niko twaganiriye. Ikibazo n’uko harimo ibinyoma. Ariko kuba yakinwa nta kibazo mfite rwose."

Ngo siko byagakwiye kugenda kuko Ama G The Black yakabaye yaravuganye nawe mbere y’uko anononsora umushinga w’indirimbo bahuriyemo. Neema kandi yavuze ko kuva iyi ndirimbo yakorerwa amashusho ataravugana na Ama G The Black.

Yitwa Umutesi Neema Rehema, afite imyaka 20. Ni umuririmbyi unacuranga. Ni umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo (Ecole d’Arts de Nyundo). Mu kwezi k’Ugushyingo 2016, Neema ni umwe mu banyeshuri barangije mu cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri baryo bamaze imyaka itatu bahiga ibijyanye n’umuziki n’ibyerekeranye no kubyaza inyungu impano y’ubuhanzi.

Uyu mukobwa anafite ubuhanga bwihariye dore ko yaririmbye mu gitaramo The Ben aheruka gukorera mu Rwanda muri 2017 abantu bagakura ingofero.

Image result for Amag the black

Ama G The Black avuga ko atahuje umwanya na Neema Rehema.

Image result for Sebeya Band

Neema Rehema (hagati) ni umwe mu bagize Sebeya Band.

REBA HANO INDIRIMBO 'NTURI NJYE' YA AMA G THE BLACK AFATANYIJE NA NEEMA REHEMA

REBA HANO IKIGANIRO NA NEEMA REHEMA WARIRIMBYE MU GITARAMO CYA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Yaramuhemukiye pe niba umuntuyagufashije akakuririmbira aribwo akizamuka warikumushyira mo pe Uri umwana mubi
  • aly5 years ago
    Ariko njye mbona uyu mugabo amaze nkigisambo
  • Olive5 years ago
    0726662369 Ese kuberiki yifuje ijwi rye agakenera guhishaisura ye yabonagawe ataberwa no kumenyekana akaba umu star? Yarambuye akaboko ashaka guhabwa , ahina agashaka gutanga kwikubira no kwikunda sibyiza
  • Teta5 years ago
    Iki Kigabo ndacyanga nikibi peeee.....NONEHO kuva afite n'umutima Mubi nkuyu wo kwikunda bibaye worse...!!Nta terambere rifatika wazijyezaho udafite Umutima wo Gufasha uwigomwe akakuririmbira chorous nkiyi!! Uri mubi kumutima n'inyuma...puuuuu
  • Akakwi5 years ago
    Amag namufaga nkumuntu usobanutse arko nibakoko ataramubwiye atangiye guhemuka kbs kuko yahemukiye mugenziwe azamusabe imbabazi kbs





Inyarwanda BACKGROUND