Kigali

Usabimana Olivier wa Police FC aracyafite amezi abiri hanze y’ikibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/11/2018 12:58
0 0 0 0 0 Loading... 0

Usabimana Olivier ukina hagati aca mu mpande mu ikipe ya Police FC nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize ku kirenge cy’iburyo ubwo iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yakinaga na Interforce FC mu mukino wa gishuti mbere ya shampiyona 2018-2019, ntabwo azafasha iyi kipe mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.Usabimana kuri ubu uriho sima bitewe nuko amagufwa yo mu kirenge yagize ikibazo, avuga ko abaganga bamubwiye ko nibura nyuma y’ibyumweru birindwi aribwo azaba ashobora kuba yakoresha iki kirenge ngo kibe cyatangira kugaruka mu murongo mwiza wo kuba yanakwambara inkweto.

Aganira na INYARWANDA, Usabimana Olivier umukinnyi ukiri muto ufite impano mu bijyanye no gucenga yihuta akanatanga imipira icaracara imbere y’izamu yavuze ko abaganga ba Police FC bamubwiye ko nyuma y’ukwezi aribwo bazamukuraho sima bityo agatangira gukora ibisa n’imyitozo igarura umubiri mu mwanya wawo kugira ngo n’amagufwa atangire akore, gahunda ubwayo itazajya munsi y’ibyumweru bitatu.

“Navunitse habura ibyumweru bibiri ngo shampiyona itangire kuko icyo gihe twakinaga na Interforce FC umukino wa gishuti ku kibuga cya Kicukiro. Bambwiye ko sima indiho izavaho nyuma y’ukwezi nkabona gutangira imyitozo itangwa n’abaganga bashaka kugarura umubiri mu mwanya wayo bizamara ibyumweru bitatu, urumva ni amezi hafi abiri”. Usabimana

Usabimana Olivier afite ikibazo ku kirenge cy'iburyo

Usabimana Olivier

Usabimana Olivier afite ikibazo ku kirenge cy'iburyo

Usabimana Olivier umwe mu bakinnyi benshi Police FC ifite bakina mu mpande byaba iburyo cyangwa ibumoso, yafatanyije na Police FC mu mwaka w’imikino 2017-2018 nyuma yo kuva muri FC Marines aho yari mu ntizanyo. Kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Police FC kugeza igihe uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye akaba yakongererwa amasezerano cyangwa akaba yagana ahandi bitewe na gahunda uko zizaba zimeze.

Image result for Usabimana Olivier inyarwanda

Mbere ya shampiyona Usabimana Olivier yari ahagaze neza mu myitozo na bagenzi be 

11 ba Police FC

Ubwo Seninga Innocent yatozaga Police FC, Usabimana Olivier (19) yajyaga abona umwanya wo kubanza mu kibuga 

 

 

 


Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS