RFL
Kigali

Michelle Obama yahishuye ko yagize ikibazo cyo kudasama akifashisha ubuvuzi bugezweho ngo yitwe umubyeyi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/11/2018 14:30
3


Michelle Obama, umufasha wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko yagize ikibazo cyo kudasama akifashisha ubuvuzi bugezweho kugira ngo yitwe umubyeyi.



Mu gitabo gishya Michelle agiye gushyira hanze yahishuye ko yari afite agahinda asa n’uwatakaye ndetse yiyumvaga nk’uri wenyine ubwo yisangaga mu kibazo cyo kudashobora gusama inda mu myaka 20 ishize. Uku kudashobora gusama ngo byanatumye agirana ibibazo n’umugabo we Barack ariko ngo ntibatereye iyo ahubwo barivuje, abazobereye mu buzima mbonezamubano hagati y’abashakanye barabafasha basubira mu rukundo ruzima.

Michelle yemeje ko amaze kugeza imyaka 34, atarasama ari bwo yemeye koko ko ubuzima bugira ingengabihe ndetse no gucura bibaho, ibyatumye afata umwanzuro wo gukoresha ubundi buryo bwamufasha kwitwa umubyeyi.

Ari mu kiganiro Good morning America, Michelle Obama yavuze ko yagize ikibazo cyo kudasama inda, agakoresha uburyo bwitwa IN VITRO FERTILIZATION bwifashisha ibikoresho byo muri laboratwari. Muri ubu buryo hahuzwa intanga ngabo n’intanga ngore zigashyirwa mu byuma birera iri gi riba rimaze gukorwa, byamara kuba urusoro bakabishyira mu nda y'umugore agatwita nk'ibisanzwe. Michelle yagize ati:

Niyumvise nk’utsinzwe kuko ntari nzi ibyo gukuramo inda kuko ntitwajyaga tubivuga cyane, twaricaye mu gahinda kacu twumva dushavuye. Ni ingenzi kubwira ababyeyi bakiri bato ko gukuramo inda bibaho, nkatekereza ari cyo kintu cya mbere kibi abagore dukora cyo kudasangiza abandi ukuri ku mibiri yacu n’uko ikora.

Urugo rwa Barack na Michelle ntirwari rutuje

Michelle yahishuye kandi ko umubano we n’umugabo we Barack wajemo agatotsi kuva igihe yamenyeye ko adashobora gusama biba agahebuzo ubwo Barack yatangiraga kwinjira muri politiki cyane Michelle ariwe wenyine ugomba kwita kuri wa mwana wari uri gukurira mu byuma.

Icyakora ngo cyari igihe cyo kwiga kuri we. Michelle yagize ati”Kuganirizwa ku mibanire y’abashakanye ni imwe mu nzira zadufashije aho twigiye kuvuga ku byo tudahuje  nk’abashakanye, ndabizi abashakanye bose bakiri bato bahura n’ibibazo runaka bakumva ko muri bo hari ibitagenda, ariko ndashaka kubabwira ko Michelle na Barack bafite urugo rwiza, bakundana tugira icyo dukora ku mibanire yacu kandi twakira ubufasha iyo tubukeneye”.

Barack and Michelle Obama love story

Mu gitabo azashyira hanze kuri uyu wa 2 w’icyumweru gitaha,  Michelle Obama yanahishuye ko yakunze Barack mu ijoro rimwe bahuriye mu mujyi wa Chicago. Kuva uwo munsi agatangira kugirira ibyiyumviro Barack, amarangamutima ye yose akerekeza kuri we.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka5 years ago
    Politique nimbi koko ayo marangamutima yo kubura umwana yarafite ayahuza gute gushyigikira gukuramo inda we na Obama naba democrates bashyize imbere muri America? ?Birababaje niyo mpamvu Trump mukunda niwe ufite human values hamwe n'aba republicans.
  • Tom5 years ago
    She is a trany (transgender)!! Donald Trump team disait vrai!!!
  • Meredith5 years ago
    Nonese gutwitira mu byuma no gukuramo inda bihuriyehe? Cg arashaka kuvugako yananiwe gutwita kuberako yari yarakuyemo nyinshi?





Inyarwanda BACKGROUND