RFL
Kigali

BIRABABAJE:Yarokotse urwatwaye 58 i Las Vegas, none atwawe n’urujyanye 12 i Calfornia

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/11/2018 13:18
0


Telemachus Orfanos w’imyaka 27 yapfuye arashwe kuri uyu wa gatatu ubwo umwicanyi yarasaga mu kabyiniro ka Borderline I calfornia ,mu gihe nyamara yari yarusimbutse mu mwaka ushize mu gitero cyatwaye ubuzima bwa 58 mu mujyi wa Las Vegas



Telemachus Orfanos  w’imyaka 27 umusore wari warokotse igitero cyabereye mu mujyi wa Las Vegas mu mwaka ushize wa 2017  ni umwe mu bishwe mu gitero cyagabwe I calfornia muri iki cyumweru kuwa 3. Telemachus ni umwe muri 12 bishwe na  Ian David Long w’imyaka 28 winjiye mu kabyiniro kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa calfornia.Telemachus yari yarokotse ubwicanyi bwakozwe n’undi mugabo warashe abantu mu mujyi  wa Las Vegas akica abagera kuri 58 mu mwaka ushize wa 2017.

Aganira n’itangazamakuru umubyeyi w’uyu musore  n’agahinda kenshi yagize ati”umuhungu wanjye yari I Las Vegas hamwe n’inshuti ze  nyinshi ariko arataha muri rya joro ariko iryo kuri uyu wa 3 ntiyatashye ,rero sinshaka amasengesho ,sinshaka ibitekerezo ,ndashaka igenzurwa ry’ikoreshwa ry’intwaro”.

Embedded video

Nyina w'uyu musore utarabashije gusimbuka urwamusanze i Calfornia yararokotse urw'i Las vegas 

Se w’uyu musore we yagize ati”ntibyumvikana ukuntu umuntu yarokoka igitero gikomeye mu mateka y’ubu ,akaza kwicirwa mu mujyi atuyemo “.

Polisi  ya Calfornia yatangaje ko Ian David Long warashe abari mu kabyiniro I calfornia yahoze mu gisirikare  arwanira mu mazi ,ushobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe.uyu mwicanyi nawe yasanzwe yapfuye aho yarasiye abandi 12 bakahasiga ubuzima.

Imibare igaragara ku rubuga rutangaza  amakuru  ku ihohotera rikoreshejwe intwaro  igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2018 abantu ibihumbi 12 bamaze kwicwa barashwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ,ibihumbi 3 muri bo ni abana bari batarageza imyaka 18.Aba biyongeraho kandi abandi ibihumbi 22 bapfuye biyahuje kwirasa.

BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND