RFL
Kigali

Ibyishimo bisa mu gitaramo cy'itorero Inganzo Ngari basanganiwemo na Muyango-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2018 1:23
4


Itorero “Inganzo Ngari” ryakoze igitaramo cy'uburyohe cyaranzwe n'ibyishimo bisa byazamuwe n'umukino 'Urwamazimpaka' wubakiye ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rugezeho. Ni igitaramo cyuje uburyohe byanatumye Muyango Nimitari abasanganira ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Karame Uwangabiye’ amaze imyaka itatu isohoye.



Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali(Kigali Conference and Exbihition Village) mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 09 Ugushyingo, 2018. Ni igitaramo cyiryoheye amaso n’amatawi, cyaranzwe n'imbyino n’indirimbo z'uruvangitarane z’umuco Nyarwanda; abasore n'inkumi batigisaga umubyimba mu murya w'umuco Nyarwanda.  Byasabaga iminota itagera kuri itanu ngo abakinaga Umukino ‘Urwamazampaka’ babe bamaze guhindura imyambaro.

Umurishyo wa mbere w'iki gitaramo wavugijwe ku isaha ya Saa moya n’iminota cumi n’itanu (19h:15’) . Cyatangijwe n'abasore bane b'amajwi azira amakaraza mu ndirimbo nka: 'Izuba riranze', 'Umuntu Nyamuntu', 'U Rwanda rwasabo' n'izindi zizihiye abankwanye n'umuco Nyarwanda.

Muyango n'Imitari yatunguranye ku rubyiniro afatanya n'Inganzo Ngari.

Cyamaze amasaha agera kuri atatu dore ko cyasojwe saa tanu na mirongo (23h:40’).  Cyakoreshejwemo ibikoresho by'umuco Nyarwanda byibukije benshi gakondo. Bateye indirimbo ‘Karame Uwangabiye’ ya Muyango n’imitari nawe wari muri iki gitaramo kwihangana biranga abasanga ku rubyiniro abafasha kwinikiza mu majwi meza yanyuze benshi, abandi barabyina karahava.

Nahimana Serge,  uyobora Itorero  “Inganzo Ngari”.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Nahimana Serge,  uyobora Itorero  “Inganzo Ngari” yavuze ko ibitaramo byinshi byabo byagiye bibera muri Kigali Serena Hotel kuburyo guhindura bakorera muri Camp Kigali ari ibintu bitaboroheye. Yavuze ko bishimira y’uko uko bateguye uyu mukino ari nako wagenze, ngo ubutaha bizeye ko nabwo bizagenda birushijeho.

Yavuze ko umukino ‘Urwamazampaka’ wubakiye ku Rwanda ushushanya impande zitandukanye z’igihugu harimo umutekano, iterambere, ubuzima n’ibindi bitanga ishusho y’igihugu. Yagize ati “ ‘Urwamazimpaka’ ni umukino wubakiye ku Rwanda. U Rwanda rero tukaruvuga mu mpande nyinshi zitandukanye nk’uko twabigaragaje; mu mutekano mu iterambere, mu bikorwa, mu buyobozi n’ibindi byose bijyanye n’uko u Rwanda rugenda rutera imbere, natwe n’ibyo twashingiyeho.

N’umuco nawo ugatera imbere. Rero ni ukuzamukira mu muco tukerekana ko wateye imbere ariko ushyigikiwe n’ibindi bintu,”

Yakomeje avuga ko gusanganirwa na Muyango ku rubyiniro, ari ibintu byabakoze ku mutima kuko babonye ko bashyigikiwe n’abakuru mu ngeri zose. Ati “..Biragaragara ko abahanzi bashyize hamwe kandi bashyigikiranye. Dufite abahanzi bakuru, dufite abahanzi dukunda….Iyo ubona abakuru muri twe, abakuru mu buhanzi bitabira kureba igitaramo cyacu ni ishimwe,” . Avuga ko bafite gahunda ndende mu minsi iri imbere, byose bigamije gukomeza kubaka no kumenyekanisha umuco Nyarwanda.

Itorero Inganzo Ngari rigizwe n’abasore, ababyeyi n’inkumi, rizwiho ibyino zibanda ku Muco Gakondo w’Abanyarwanda.

AMAFOTO:


Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitarami cyanyuze benshi.

Abasore b'ibigango biyerekanye mu myambaro iryoheye ijisho.

Inkumi z'ikimero mu Nganzo Ngari yegamiye umuco Nyarwanda.

Rwiyemezamirimo Joseph Habineza wambaye ishati y'ibara ry'umukara. Jules Sentore yicaye inyuma [wambaye amadarubindi].

Mariya Yohani, uwa kabiri uhereye i bumoso.

Hon. Bamporiki Edouard, Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu.

Inganzo Ngari......'Urwamazimpaka'

Masamba yizihiwe asigarana urwibutso.


Kanda hano urebe andi mafoto menshi y'iki gitaramo:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ibitaramo gakondo biracyafite agaciro , ndashimira Inganzo ngari mukwimakaza umuco nyarwanda . bibera nabandi mubahanzi bagomba kumvako gakondo yacu igifite abakundi benshi . JULES SENTORE dutegurire igitaramo maze tuze twizihirwe dutarame bimwe byiwacu i Rwanda .
  • Rwema5 years ago
    Amafoto meza cyane.Coup de chapeau ku inyarwanda.
  • Rushita5 years ago
    Kubera iki Inganzo Ngari batarigira Itorero ry' Igihugu koko..? Byaribyiza .. Mwakoze Torero Ry'Imana.
  • Dupaix5 years ago
    Njye ntashidikanya mpamya ko Inganzo Ngari ari zo za mbere mu gutarama Kinyarwanda. Birigaragaza ko barusha kure itorero ry’igihugu rwose; aho banyuze barahasusurutsa kandi ukabona ko babikorana ubupfura, ubwenge n’ubushishozi. Igihe kirageze ngo Igihugu cyacu cyibyaze umutungo ubuhanzi bushingiye ku Bukerarugendo bw’umuco (tourisme culturel), amahirwe dufite rero ni uko DUFITE INGANZO NGARI. Muze tuzibyaze umusaruro tuzishyigikira twivuye inyuma. Nganzo Ngari mbashimiye mbivanye ku mutima. Iki gitaramo mwatweretse mwari mukwiye inkunga ibafasha kukerekana mu RWANDA hose ndetse no mu mahanga.





Inyarwanda BACKGROUND