Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ikomereje imyitozo mu Karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda bitegura umukino bafitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera mu Misiri mu 2019.
Abakinnyi 26 bahamagawe na Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse n’abamwungirije barimo Mutarambirwa Djabil na Mugabo Alex umutoza w’abanyezamu bakomeje gukoresha imyiteguro mbere y'uko bazaba batoranya abakinnyi bazahura na DR Congo kuwa 14 Ugushyingo 2018 kuri sitade Umuganda.
Ishimwe Saleh (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo)
Rwabuhihi Uwineza Aime Placide myugariro wa Kiyovu Sport
Mbere na mbere Jimmy Mulisa yari yahamagaye abakinnyi 29 ariko nyuma aza gusezerera bamwe nyuma yo kureba imikino itandukanye ya shampiyona aba bakinnyi bagiye bakina ari nako yongeramo abari bafite uburyo bwiza bahagazemo muri iyo mikino.
Abakinnyi basezerewe barimo; Adolphe Hakizimana (Isonga Academy), Amza Runanira (Marines FC), Derrick Ndahiro (SC Villa, Uganda, Janvier Bonane (SC Kiyovu), Bogarde Cyitegetse (AS Kigali), Sadjati Niyonkuru (Marines FC), Tresor Byumvuhore (Gasogi Utd), Jean Baptiste Rugambwa (Gasogi Utd) na Freddy Muhozi (AS Kigali).
Byiringiro Lague rutahizamu wa APR FC
Abakinnyi bagize amahirwe yo kongerwa ku rutonde barimo; Nishimwe Blaise (Marines FC), Byukusenge Yakuba (Marines FC) na Samuel Gueulette (KAA Gent, Belgium).
Abakinnyi 26 bari mu mwiherero:
Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Gasogi United), Ntwali Fabrice (APR FC) and Nzeyirwanda Djihad (SC Kiyovu)
Abakina inyuma: Rwabuhihi Aime Placide Uwineza (SC Kiyovu), Buregeya Prince Caldo (APR FC), Nkubana Marc (Gasogi United), Ishimwe Christian (Marines FC), Mutsinzi Ange Jimmy(Rayon Sports FC), Niyomugabo Claude (AS Kigali), Niyigena Clement (Marines FC), Nshimiyimana Marc (AS Kigali), Aimable Nsabimana (Minerva Punjab, India) na Ahoyikuye Jean Paul Mukonya(SC Kiyovu).
Abakina hagati: Nduwayo Valeur (Musanze FC), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Nshuti Savio Dominique (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Mugisha Patrick (Marines FC), Nishimwe Blaise (Marines FC), Itangishaka Blaise (APR FC) na Byukusenge Yacob Hadji (Marines FC).
Abataha izamu: Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague (APR FC), Samuel Gueulette, Belgium) na Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia).
Mutsinzi Ange Jimmy (5) na Nsabimana Aimable (2) mu myitozo
Imyitozo iri kubera kuri sitade Umuganda
Cyuzuzo Gael umunyezamu wa Gasogi Utd mu myitozo y'Amavubi
Abakinnyi banywa amazi
Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-23
Manishimwe Djabel wa Rayon Sports mu myitozo y'Amavubi U23
Ni imyitozo ikakaye yo kwitegura DR Congo
Biramahire Abeddy rutahizamu wa CS Sfaxien mu myitozo ikakaye
Nshuti Innocent rutahizamu wa Stade Tunisien
Nshuti Dominique Savio (17) kapiteni w'Amavubi U23
Nduwayo Valeur (Ibumoso) na Ishimwe Christian (Iburyo)
Jimmy Mulisa umutoza mukuru w'Amavubi U23
PHOTOS: UMURERWA Delphin (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO