RFL
Kigali

AMAVUBI U-23: Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyitozo yitegura DR Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/11/2018 22:31
0


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ikomereje imyitozo mu Karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda bitegura umukino bafitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera mu Misiri mu 2019.



Abakinnyi 26 bahamagawe na Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse n’abamwungirije barimo Mutarambirwa Djabil na Mugabo Alex umutoza w’abanyezamu bakomeje gukoresha imyiteguro mbere y'uko bazaba batoranya abakinnyi bazahura na DR Congo kuwa 14 Ugushyingo 2018 kuri sitade Umuganda.

Ishimwe Saleh (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo)

Ishimwe Saleh (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo)

Rwabuhihi Uwineza Aime Placide mygariro wa Kiyovu Sport aruhuka

Rwabuhihi Uwineza Aime Placide myugariro wa Kiyovu Sport

Mbere na mbere Jimmy Mulisa yari yahamagaye abakinnyi 29 ariko nyuma aza gusezerera bamwe nyuma yo kureba imikino itandukanye ya shampiyona aba bakinnyi bagiye bakina ari nako yongeramo abari bafite uburyo bwiza bahagazemo muri iyo mikino.

Abakinnyi basezerewe barimo; Adolphe Hakizimana (Isonga Academy), Amza Runanira (Marines FC), Derrick Ndahiro (SC Villa, Uganda, Janvier Bonane (SC Kiyovu), Bogarde Cyitegetse (AS Kigali), Sadjati Niyonkuru (Marines FC), Tresor Byumvuhore (Gasogi Utd), Jean Baptiste Rugambwa (Gasogi Utd) na Freddy Muhozi (AS Kigali).

Byiringiro Lague  rutahizamu wa APR FC

Byiringiro Lague  rutahizamu wa APR FC 

Abakinnyi bagize amahirwe yo kongerwa ku rutonde barimo; Nishimwe Blaise (Marines FC), Byukusenge Yakuba (Marines FC) na Samuel Gueulette (KAA Gent, Belgium).

Abakinnyi 26 bari mu mwiherero:

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Gasogi United), Ntwali Fabrice (APR FC) and Nzeyirwanda Djihad (SC Kiyovu)

Abakina inyuma: Rwabuhihi Aime Placide Uwineza (SC Kiyovu), Buregeya Prince Caldo  (APR FC), Nkubana Marc (Gasogi United), Ishimwe Christian (Marines FC), Mutsinzi Ange Jimmy(Rayon Sports FC), Niyomugabo Claude (AS Kigali), Niyigena Clement (Marines FC), Nshimiyimana Marc (AS Kigali), Aimable Nsabimana (Minerva Punjab, India) na  Ahoyikuye Jean Paul Mukonya(SC Kiyovu).

Abakina hagati: Nduwayo Valeur (Musanze FC), Ishimwe Saleh (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Nshuti Savio Dominique (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Mugisha Patrick (Marines FC), Nishimwe Blaise (Marines FC), Itangishaka Blaise (APR FC) na  Byukusenge Yacob Hadji (Marines FC).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (Stade Tunisien, Tunisia), Byiringiro Lague (APR FC), Samuel Gueulette, Belgium) na Biramahire Abeddy (CS Sfaxien, Tunisia).

Mutsinzi Ange Jimmy (5) na Nsabimana Aimable (2) mu myitozo

Mutsinzi Ange Jimmy (5) na Nsabimana Aimable (2) mu myitozo

Imyitozo iri kubera kuri sitade Umuganda

Imyitozo iri kubera kuri sitade Umuganda 

Cyuzuzo Gael umunyezamu wa  Gasogi Utd mu myitozo y'Amavubi

Cyuzuzo Gael umunyezamu wa  Gasogi Utd mu myitozo y'Amavubi

Abakinnyi banywa amazi

Abakinnyi banywa amazi 

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-23

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-23

Manishimwe Djabel wa Rayon Sports mu myitozo y'Amavubi U23

Manishimwe Djabel wa Rayon Sports mu myitozo y'Amavubi U23

Ni imyitozo ikakaye yo kwitegura DR Congo

Ni imyitozo ikakaye yo kwitegura DR Congo

Biramahire Abeddy  rutahizamu wa CS Sfaxien

Biramahire Abeddy  rutahizamu wa CS Sfaxien mu myitozo ikakaye 

Nshuti Innocent rutahizamu wa Stade Tunisien

Nshuti Innocent rutahizamu wa Stade Tunisien

Nshuti Dominique Savio  kapiteni w'Amavubi U23

Nshuti Dominique Savio (17) kapiteni w'Amavubi U23

Nduwayo Valeur (Ibumoso) na Ishimwe Christian (Iburyo)

Nduwayo Valeur (Ibumoso) na Ishimwe Christian (Iburyo)

Jimmy Mulisa umutoza mukuru  w'Amavubi U23

Jimmy Mulisa umutoza mukuru  w'Amavubi U23

PHOTOS: UMURERWA Delphin (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND