Muri iyi minsi mu Rwanda havuzwe igitaramo cyiswe Private Pussy Party cyagombaga kwitabirwa n'abifuza kwimara ipfa mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu iki gitaramo cyamaze kuburizwamo ndetse n'uwagiteguye atabwa muri yombi na RIB nk'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda.
Uyu mukobwa watawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 azwi ku mazina ya Ishimwe Christine. Yeretswe itangazamakuru ndetse yiyemerera ko ariwe wari wateguye iki gitaramo kitavugwagaho rumwe, icyakora mu magambo ye yavuze ko igitaramo cye cyafashwe uko kitari. Aha ahamya ko abantu bafashe ijambo 'Pussy' uko ritari we akaba yarashakaga ngo kuvuga injangwe.
Yagize ati" Twateguye igitaramo aho abantu bagombaga kukinjiramo bagombaga kujya bagura 'mask' y'injangwe cyangwa se 'Pussy' (Nk'uko we yabivugaga) bityo bamara kugera ahari kubera igitaramo bagasangamo abakobwa bababyinira ariko nta by'ubusambanyi twateguye." Abajijwe niba abari kukitabira batari kwimara ipfa mu gukora imibonano mpuzabitsina, yagize ati" Si byo none se 30,000Frw na 50,000Frw yakumara ipfa mu busambanyi ukanarya ukananywa? Si byo."
Igitaramo yari yateguye
Uyu mukobwa avuga ko asaba imbabazi z'uko yateguye iki gitaramo nta rwego na rumwe yamenyesheje cyane ko nabyo ngo yabimenye amaze gufatwa. Avuga kandi ko iki gitaramo bagiteguraga ari babiri we n'undi musore, ndetse amatike akaba yari yaramaze gukorwa ariko ataratangira kuyagurisha. Icyakora yavuze ko abantu banyuranye bari batangiye kumuhamagara ubona ari igitaramo bishimiye ku buryo yari yizeye kubonamo inyungu.
Umuvugizi w'urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi yabwiye itangazamakuru ko ubwo bashakaga uyu mukobwa ari uko bari bamaze kubona ibiri kwamamazwa babona ari ibikorwa by'urukozasoni bishobora kubangamira indangagaciro z'umunyarwanda babona byazabyara ibyaha. Yavuze ko bafashe uyu mukobwa bagamije gukumira ibyaha byari kuvuka.
Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi avugana n'itangazamakuru
Modeste Mbabazi yavuze ko ubwo bajyaga kumufata basanze ari kunywa urumogi, bihita bitangira kwerekana utegura ibi bitaramo. Kuri ubu hatangiye gutekerezwa uko uyu mukobwa yajyanwa mu kigo ngororamuco mbere y'uko ajyanwa imbere y'ubutabera ngo akurikiranyweho ibyaha by'urukozasoni. Aramutse ahamwe n'icyaha yahanwa n'ingingo ya 135 ihana ibyaha by'urukozasoni aho yahabwa igifungo cy'umwaka umwe kugeza ku myaka ibiri. Naho ibyo kunywa ibiyobyabwenge byo akaba yahanishwa gufungwa umwaka umwe ariko nanone ntarenze imyaka ibiri.
Abajijwe iby'umusore wafatanyaga n'uyu mukobwa mu gutegura iki gitaramo, Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko bikiri mu iperereza ku buryo hashobora kugaragara n'abandi wenda ariko bataragaragara. Agira inama abakinisha gutegura ibintu bihabanye n'umuco, Modeste Mbabazi yavuze ko abantu batekereza guhirwa n'ibitaramo by'imico y'ahandi bidahuye n'indangagaciro z'umunyarwanda, abanyarwanda bose biteguye kumwamagana.
Uwateguye Private Pussy Party agiye kubanza kujyanwa mu kigo ngororamuco mbere yuko ajyanwa mu nkiko
REBA HANO IBYO UYU MUKOBWA YATANGARIJE ABANYAMAKURU
REBA HANO IKIGANIRO UMUVUGIZI WA RIB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO