RFL
Kigali

Uwazanye ibirori bya 'Private Pussy Party' nyuma yo gutabwa muri yombi yeretswe abanyamakuru, Ubugenzacyaha bwo buramuvugaho iki?-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 16:39
7


Muri iyi minsi mu Rwanda havuzwe igitaramo cyiswe Private Pussy Party cyagombaga kwitabirwa n'abifuza kwimara ipfa mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu iki gitaramo cyamaze kuburizwamo ndetse n'uwagiteguye atabwa muri yombi na RIB nk'urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda.



Uyu mukobwa watawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 azwi ku mazina ya Ishimwe Christine. Yeretswe itangazamakuru ndetse yiyemerera ko ariwe wari wateguye iki gitaramo kitavugwagaho rumwe, icyakora mu magambo ye yavuze ko igitaramo cye cyafashwe uko kitari. Aha ahamya ko abantu bafashe ijambo 'Pussy' uko ritari we akaba yarashakaga ngo kuvuga injangwe.

Yagize ati" Twateguye igitaramo aho abantu bagombaga kukinjiramo bagombaga kujya bagura 'mask' y'injangwe cyangwa se 'Pussy' (Nk'uko we yabivugaga) bityo bamara kugera ahari kubera igitaramo bagasangamo abakobwa bababyinira ariko nta by'ubusambanyi twateguye." Abajijwe niba abari kukitabira batari kwimara ipfa mu gukora imibonano mpuzabitsina, yagize ati" Si byo none se 30,000Frw na 50,000Frw yakumara ipfa mu busambanyi ukanarya ukananywa? Si byo."

Pussy Party

Igitaramo yari yateguye

Uyu mukobwa avuga ko asaba imbabazi z'uko yateguye iki gitaramo nta rwego na rumwe yamenyesheje cyane ko nabyo ngo yabimenye amaze gufatwa. Avuga kandi ko iki gitaramo bagiteguraga ari babiri we n'undi musore, ndetse amatike akaba yari yaramaze gukorwa ariko ataratangira kuyagurisha. Icyakora yavuze ko abantu banyuranye bari batangiye kumuhamagara ubona ari igitaramo bishimiye ku buryo yari yizeye kubonamo inyungu.

Umuvugizi w'urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi yabwiye itangazamakuru ko ubwo bashakaga uyu mukobwa ari uko bari bamaze kubona ibiri kwamamazwa babona ari ibikorwa by'urukozasoni bishobora kubangamira indangagaciro z'umunyarwanda babona byazabyara ibyaha. Yavuze ko bafashe uyu mukobwa bagamije gukumira ibyaha byari kuvuka.

Afande Modeste Mbabazi

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi avugana n'itangazamakuru

Modeste Mbabazi yavuze ko ubwo bajyaga kumufata basanze ari kunywa urumogi, bihita bitangira kwerekana utegura ibi bitaramo. Kuri ubu hatangiye gutekerezwa uko uyu mukobwa yajyanwa mu kigo ngororamuco mbere y'uko ajyanwa imbere y'ubutabera ngo akurikiranyweho ibyaha by'urukozasoni. Aramutse ahamwe n'icyaha yahanwa n'ingingo ya 135 ihana ibyaha by'urukozasoni aho yahabwa igifungo cy'umwaka umwe kugeza ku myaka ibiri. Naho ibyo kunywa ibiyobyabwenge byo akaba yahanishwa gufungwa umwaka umwe ariko nanone ntarenze imyaka ibiri.

Abajijwe iby'umusore wafatanyaga n'uyu mukobwa mu gutegura iki gitaramo, Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko bikiri mu iperereza ku buryo hashobora kugaragara n'abandi wenda ariko bataragaragara. Agira inama abakinisha gutegura ibintu bihabanye n'umuco, Modeste Mbabazi yavuze ko abantu batekereza guhirwa n'ibitaramo by'imico y'ahandi bidahuye n'indangagaciro z'umunyarwanda, abanyarwanda bose biteguye kumwamagana.

Private Pussy Party

Uwateguye Private Pussy Party agiye kubanza kujyanwa mu kigo ngororamuco mbere yuko ajyanwa mu nkiko

REBA HANO IBYO UYU MUKOBWA YATANGARIJE ABANYAMAKURU

REBA HANO IKIGANIRO UMUVUGIZI WA RIB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Mumukanire urumukwiye naho ibyo kubeshya ngo abri kuba bambaye mask y injangwe,kuki atabyise puss cat mask?ko ririya jambo pussy risobanura igituba.ahubwo arafashwe none atangiye kuvugishwa wagirango arabeshya abana,ni injiji rero kuko nu mwana utamubeshya uryo.nta soni indaya ziragwira koko.muyikanire nk imyaka 5 muri gereza izavayo yihannye.
  • Hirwa Raoul5 years ago
    Bakajyane mukigo ngororamucyo ntaho ubundi iby'inkiko babireke kuko biragaragara yuko ntabwenge gafite n'uburyo kari kwisekera urabona mumutwe ari zero kbsa. ubwo c yumvaga cyaba ibanga gute kandi abagombaga kugura amatike atabazi? Ese ntiyatekerezaga yuko yahamagarwa n'umu police ashaka itike nk'abandi agahita amufata? akwiye ikigo ngororamucyo ntaho ubundi urubyiruko rw'ibihe by'umuvuduko witerambere dufite ibibazo.
  • Niyirera Jean5 years ago
    uyumukobwa Wenda yakurikiranwaho ibyo gukoresha ibiyobya bwenge ariko party ye ntagihamya ihari ko byarikuzaba
  • The Sixer's5 years ago
    Apuu, ko ndeba se aho kwambara mask iyo yigendera uko asa n"ubundi asa n'agapusi, naho Pussy yo yabuze ibyo ategura niyo yampa ziriya noti ntiyambonera ubwambure. Bamugorore ariko nibagonda cyane azavunika yarenze i
  • hertier5 years ago
    haaa!!! imana imufashe?????
  • 5 years ago
    Mureke mabeshu! Uyu mukobwa Ni igikoresho cya satani
  • km rap the president5 years ago
    ihangane kita humura birarangira uzataha kuko imyumvire yabantu iragoye





Inyarwanda BACKGROUND