RFL
Kigali

Mobisol yatangije poromosiyo NEZERWA ku bakiriya bayo ,umunyamahirwe wa mbere azegukana moto-AMAFOTO

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/11/2018 23:55
0


Isosiyete ikwirakwiza imirasire y’izuba Mobisol ikorera hirya no hino mu gihugu yatangije poromosiyo NEZERWA NA MOBISOL ngarukamwaka ku nshuro ya 2 igamije kongera abakiriya bayo ndetse no gushimira abasanzwe bakorana nayo



Kuva taliki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka wa 2018 kugeza taliki ya 8 Mutarama umwaka utaha wa 2019, abakiriya ba sosiyete Mobisol ikwirakwiza ingufu z’amashanyarazi zikomotse ku mirasire y’izuba bashyiriweho poromosiyo igamije kubashimira uko bakorana nayo ariko hagamijwe no kubashishikariza kuzana abandi bakiriya umunyamahirwe wa mbere akazahabwa igihembo gikuru cya moto.

Ni poromosiyo yiswe NEZERWA NA MOBISOL iri mu byiciro 2. Icyiciro cya mbere ni nyuma y’uku kwezi kwa 11, taliki ya 8 Ukuboza 2018 abakiriya ba Mobisol bazanye abandi bakiriya 2 kugeza ku 9 bazahatanira ibihembo bitandukanye. Ni mu gihe icyiciro cya 2 kizapiganirwa n’abakiriya ba Mobisol ariko bazanye abandi 10 kuzamura nabo bazahembwa muri tombora ari nabo bazanavamo uzegukana igihembo gikuru cya moto 

Mobisol

Ubusanzwe Mobisol ihemba abakiriya basanzwe bakorana nayo mu rwego rwo kubashimira ariko bikaba akarusho ku bakiriya bazanye abandi kuri mobisol mu rwego rwo kuzamura inyungo ku nyunyu zombi. Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol asobanura ko iyi poromosiyo yo mpera z’umwaka igamije gushimira cyane abakiriya bayo bazanye abandi kuri Mobisol, arasobanura ibihembo aba bazagenerwa. Yagize ati:

Igihembo nyamukuru ni moto ifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 300, harimo na televiziyo za flat za puse 24, harimo za telephone zitandukanye, harimo n’amapombo y’amazi afasha abahinzi kuvomera imyaka, harimo n’amafaranga y’ishuri ku babyeyi bafite abana hanyuma ku bari n'abategarugori hari akarusho kuko icyo azatombora cyose tuzamwongerera ho n’igitenge.

Blaise

Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol

Iyi poromosiyo ibaye ku nshuro 2 ,ikaba iba buri mwaka kuva mu mwaka ushize wa 2017 Mobisol Rwanda Limited ni sosiyete yo mu Budage  ikwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, imaze imyaka ine iha ibikoresho abanyarwanda byiganjemo televiziyo, amatara n’ibindi cyane cyane ababa ahataragera umuriro w’amashanyarazi.

HAMAGARA KU BUNTU BAGUSOBANURIRE BYINSHI BIJYANYE N'AMASHANYARAZI ATANGWA NA MOBISOL, HAMAGARA IYI NIMERO KU BUNTU (2345).

REBA HANO ANDI MAFOTO

MobisolMobisolMobisolMobisolMobisolMobisolMobisolMobisolMobisolMobisol

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)                                                                                                                                               






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND