RFL
Kigali

Ama G yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Nturi Njye' asobanura n'impamvu itagaragaramo Neema Rehma bayikoranye -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 14:46
0


Ama G The Black wanditse izina mu mitima ya benshi mu bakunda injyana ya Rap kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Nturi Njye' yumvikanamo amagambo menshi agira inama abantu kureka gushaka guhatira abandi ibyo bakora rimwe na rimwe batanabishaka.



Abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com impamvu mu mashusho y'iyi  ndirimbo hatagaragaramo Neema Rehma, Ama G The Black yagize ati "Urumva umuhanzi aba afite gahunda nyinshi byabaye ngombwa ko tudahuza gahunda hari ibyo yari ahugiyemo bihurirana n'igihe twagombaga gufatiramo amashusho rero bitewe n'uko twari twamaze gufata gahunda neza byabaye ngombwa ko nyafata njyenyine ariko mu by'ukuri nawe arabizi nta kindi kibyihishe inyuma kuko twarabiganiriye."

 Image result for Amag the black

Ama G The Black

Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yakozwe na Evydecks umusore utunganya indirimbo muri Touch Record. Iyi ndirimbo Ama G yayikoranye na Neema Rehema, umwe mu bahanga barangije kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Ku kijyanye n'amashusho y'iyi ndirimbo Ama G The Black yayikorewe na A B Godwin umusore muri iyi minsi uri gukorera abahanzi benshi amashusho y'indirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYINDIRIMBO NSHYA 'NTURINJYE' YA AMA G THE BLACK NA NEEMA REHEMA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND