Kigali

CAF: Mukura Victory Sport yatomboye Free State Stars, APR FC itombora mu Barabu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/11/2018 13:45
0 0 0 0 0 Loading... 5

Mukura Victory Sport ikipe y’i Huye yatomboye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu byayo (Total CAF Confederation Cup) mu gihe APR FC izahura na Club Africain yo muri Tunisia.



Ikipe ya Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018 izaba ikina iyi mikino. Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo izabanza ijye gusura Free State Stars hagati ya tariki ya 27 na 28 Ugushyingo 2018 mbere yo kuyakira mu Rwanda hagati ya tariki 3 na 4 Ukuboza 2018.

Mukura Victory Sport bishimira igikombe

Mukura VS yatwaye igikombe cy'Amahoro 2018 gitumye ikina imikino Nyafurika 

APR FC ifite igikombe cya shampiyona 2017-2018 izatangira yakira Club Africain i Kigali mbere y'uko izaba ijya muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) ku matariki n’ubundi asa n’ayo Mukura Victory Sport izaba ikoreramo.

APR FC

APR FC ifite igikombe cya shampiyona niyo izaserukira u Rwanda muri Total CAF Champions League 





Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • bapt2 months ago
    amakipe yacu yatomboye nabi ntago nziko azarenga umutarupe.
  • Baptizo2 months ago
    Sha ikipe zacu ntacyo nzijeje zizahita zivamo,izi wenda iyo dutombora izaha twegeranye,Burundi,Tanzania, Kenya,Uganda
  • Baptizo2 months ago
    Sha ikipe zacu ntacyo nzijeje zizahita zivamo,izi wenda iyo dutombora izaha twegeranye,Burundi,Tanzania, Kenya,Uganda
  • DUSINGZIMANA2 months ago
    NKUNDAREYOSPORTSZIRAKIPEZIZADUHAGARARIRANTANIMYEIZARENGAUMUTARUBAZAZIMWA
  • David2 months ago
    APR uyu mwarabu izamwica kbx nabonye kurutomde RWA Champion yi wabo arr iyanyuma tuzayikubita tutababarir too

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS