Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Major 1 cyangwa se Prophet Bushiri ni umunya Malawi uba muri Afrika y’Epfo ari naho afite itorero rikomeye dore ko hari igihe bakora igiterane cyikitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 95. Uyu muhanuzi ari kubarizwa mu Rwanda.
Prophet Bushiri wavutse mu 1983 akuriye itorero ryitwa Enlightened Christian Gathering rifite icyicaro mu mujyi wa Pretoria muri Afrika y’Epfo. Riri mu matorero afite abayoboke benshi muri Afrika. Ni umwe mu bapasiteri b’abaherwe muri Afrika no ku isi dore ko afite indege ze bwite, televiziyo, kaminuza, ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi birimo n’ibicukura amabuye y’agaciro. Bivugwa ko afite umutungo ungana na miliyoni 150 z'amadorali y'Amerika. Aba mu nzu ya miliyoni hafi ebyiri z'amadorali y'Amerika.
Umubyeyi we mu buryo bw’umwuka ni Prophet Uebert Angel uyobora itorero Good News Church ryo mu Bwongereza. Kuri ubu Prophet Bushiri ari kubarizwa mu Rwanda ndetse kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yari kumwe na Bishop Innocent Rugagi ari nawe wamwakiriye mu Rwanda. Icyakora iby’urugendo rwa Prophet Bushiri mu Rwanda, byagizwe ubwiru dore ko abamwakiriye bakamuha ikaze mu Rwanda batabishyize mu itangazamakuru.
Prophet Bushiri ari kubarizwa mu Rwanda
Bivugwa ko Prophet Bushiri ari we Major 1 yahuye na Bishop Rugagi biturutse ku iyerekwa yahawe n’Imana mu nzozi. Ngo Prophet Bushiri yabonye nimero ya terefone, ijwi rimubwira ko iyo nimero ari iya Innocent wo mu Rwanda, kandi ko ari we mukozi w’Imana, Imana yatoranyije uzamwakira mu Rwanda. Icyakora Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Bishop Rugagi ngo tumubaze iby’aya makuru ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa. Biragoye kumenya ibikorwa byose Prophet Bushiri (Major One) azakorera mu Rwanda, gusa bivugwa ko hari imishinga inyuranye afitanye na Bishop Rugagi kuri ubu wafungiwe urusengero kubera rutujuje ibyangombwa bisabwa na Leta.
Prophet Bushiri aherutse gukorera agashya Prophet Mboro
Prophet Bushiri uri kubarizwa mu Rwanda aherutse gukora igikorwa cy’urukundo agikorera umupasiteri bari bamaze igihe kinini batavuga rumwe, uwo akaba ari Pastor Paseka Motsoeneng uzwi cyane nka Prophet Mboro, akaba ari umwe mu bapasiteri bo muri Afrika y'Epfo b'abanyabitangaza. Prophet Mboro wizihije isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, mu minsi micye ishize yahawe impano na Prophet Bushiri wamuhaye amafaranga atari macye angana na R1 million yo gushyigikira ivugabutumwa rya Prophet Mboro. Prophet Bushiri avuga ko abakozi b’Imana bakwiriye kubana mu mahoro bakabera abandi bakristo urugero rwiza na cyane ko bakorera Yesu umwe.
Prophet Bushiri ari mu bapasiteri bakize cyane muri Afrika no ku isi
Nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Afrika y’Epfo, Prophet Bushiri benshi bazi nka Major One yavuze ko bibabaje kubona abakozi b’Imana bo muri iki gihe bahangana mu gihe abakurambere babanaga mu mahoro. Yunzemo ati: “Tugomba guhagararana hamwe, minisiteri zacu ziratandukanye ariko dukorera Yesu umwe.“ Pastor Mboro ukuriye itorero Incredible Happenings Ministries yatangaje ko yakozweho cyane n’impano yahawe na Prophet Bushiri bari bamaze imyaka myinshi badacana uwaka.
Prophet Mboro hamwe na Prophet Bushiri
Prophet Bushiri aherutse kuvugwa na none mu itangazamakuru aho yagurishije abayoboke be amaraso ababwira ko ari aya Yesu Kristo, icyakora aya makuru yarayanyomoje avuga ko ari inkuru mpimbano z’abanzi be. Prophet Mboro we yamamaye cyane ubwo yavugaga ko afite amatike yinjiza abantu ijuru. Aya matike ngo Imana ni yo yamusabye kuyagurisha aho itike imwe igura amafaranga ibihumbi 10 akoreshwa muri Afrika y’Epfo, mu mafaranga y’amanyarwanda akaba asaga ibihumbi 500. Prophet Mboro anahamya ko yageze mu ijuru, akifotozanya n’abamalayika amafoto yo mu bwoko bwa 'Selfie'.
Bishop Rugagi wakiriye Prophet Bushiri akamuha ikaze mu Rwanda, ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane hano mu Rwanda, ndetse bakunzwe n’abatari bacye, akaba yaramamaye cyane mu gukora ibitangaza. Yamamaye cyane ubwo yizezaga abakristo be gutunga Range Rover mu mezi atatu gusa, icyakora ukabanza gutanga ituro ry'ibihumbi bitanu (5,000Frw), ikindi ugasabwa kuba ufite kwizera ko bizasohora. Nyuma yaho yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye. Mu minsi micye ishize, yagurishije abayoboke be udutabo abizeza ko tuzabahindurira ubuzima, bakabona ubutunzi, akazi, abagabo, VISA n'ibindi. Agatabo kamwe karagura 10,000Frw.
Prophet Bushiri ubwo yari yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
TANGA IGITECYEREZO