RFL
Kigali

Ikiganiro cyihariye na Yvan Buravan nyuma yo kwegukana Prix Decouvertes yahatanyemo n'abahanzi 1500

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 12:09
2


Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi w'umunyarwanda Yvan Buravan yakoze amateka akegukana igihembo cya 'Prix Decouvertes' igihembo gihabwa umuhanzi wahize abandi mu bitabiriye iri rushanwa ritegurwa na radio ikomeye ku Isi yo mu Bufaransa yitwa 'RFI'.



Yvan Buravan nyuma yo kwegukana igihembo twamwegereye tugirana ikiganiro, aha umunyamakuru yasanze Yvan Buravan aho yari yagiye kwiyakirira n'abagize ikipe imufasha ya New Level. Muri iki kiganiro Yvan Buravan yamaze igihe kinini ashimira buri umwe wagize uruhare mu rugendo rwo kwegukana iki gihembo yegukanye.

Uyu muhanzi yatangaje ko ashimira bikomeye Ben Kayiranga umuhanzi w'umunyarwanda uba mu Bufaransa wamukanguriye kwiyandikisha muri iri rushanwa, anashimira buri umwe wagize uruhare ngo abashe kwegukana iki gihembo ahereye kuri New Level, inzu imufasha. Yabwiye Inyarwanda.com ko yaje kumenya amakuru ko ubwo irushanwa ryatangiraga bari abahanzi 1500 bo mu bihugu binyuranye bya Africa.

Yvan Buravan wanditse amateka yabwiye Inyarwanda.com ko yakurikiranye iri rushanwa mu buryo bwa Live kuri facebook ategereje kureba utsinda icyakora aza gutungurwa n'uko telefone yareberagaho ari yo bamuhamagayeho bityo ahita amenya ko atsinze irushanwa rye rya mbere rikaba rimwe mu marushanwa ya muzika akomeye cyane ku mugabane wa Afurika.

Yvan Buravan

Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes 2018

Twabajije uyu musore ibijyanye n'ibihembo ari bugenerwe nk'umuhanzi wegukanye iki gihembo, aha Yvan Buravan akaba yabwiye umunyamakuru ko ahabwa 10000 by'amayero, usibye aya ikipe ya Prix Decouvertes imutegurira ibitaramo 30 mu bihugu binyuranye bya Afurika ndetse n'igitaramo kimwe gikomeye akorera mu Bufaransa .

Yvan Buravan nyuma yo kwegukana iki gihembo yabwiye abakunzi be ko bagomba kwitabira igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Love Lab' iki kikaba ari igitaramo kizaba tariki 1 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali, akaba yatangaje ko ageze kure imyiteguro y'iki gitaramo cye.

REBA HANO IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN NYUMA YO KWEGUKANA IGIHEMBO CYA PRIX DECOUVERTES GITEGURWA NA RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide5 years ago
    congs musore muto nahatari hano uzahagera kubera Imana,Uriyizera kdi urashoboye!Dn't worry u're with Lord,ndakwemera nkunda kutiyemera!!!!!
  • 5 years ago
    Ariko kano ga type nako gasigaye kisiga mukoro, kuririmba byo urabizi ariko mukorogo yireke itarakwica.





Inyarwanda BACKGROUND