RFL
Kigali

Yvan Buravan yazamuye ibendera ry’u Rwanda yegukana Prix Decouvertes itangwa na RFI

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/11/2018 18:01
11


Burabyo Yvan uzwi nka Buravan ni we wegukanye Prix Decouvertes, ni amarushanwa yari ahatanyemo n’abandi bahanzi 10, akaba umunyarwanda wa mbere ubashije kubigeraho.



Ku itariki 24 Nzeri 2018 nibwo hatangajwe urutonde rw’abantu 10 bahatanira igihembo Prix Decouvertes, ibihembo bimaze imyaka 38 bitegurwa na radiyo y’abafaransa RFI (Radio France Internationale). Byasabaga ko Buravan ashyigikirwa bikomeye kugira ngo abashe gutsinda abo bari bahatanye, none birangiye inzozi zibaye impamo.

Yvan Buravan niwe wegukanye iki gihembo gishobora kuzamufasha kuzamura urwego rwe rw’umuziki. Bikimara gutangazwa ko ari we utsinze, abatangaje iki gihembo bavugishije Buravan kuri telephone, nawe yishimira cyane intsinzi ndetse yongeraho ko uyu munsi atari businzire, ari burare yishimira iki gihembo. Nyuma yo gusoza ibijyanye no gutangaza uwatwaye igihembo byacaga imbona nkubone (live) ku rubuga rwa Facebook Prix Decouvertes RFI 2018 hahise hakinwa indirimbo ya Yvan Buravan ‘Garagaza’.

BuravanUbwo batangazaga ko Yvan Buravan ari we wegukanye Prix Decouvertes 2018

Byatangajwe kandi ko Buravan azajya i Paris mu Bufaransa kwakira iki gihembo yatsindiye. Muri aya marushanwa yari ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye, muri 10 bahatanaga ni we wabashije gutsinda. Abandi bahanzi nyarwanda babashije kwitabira aya marushanwa ni Mani Martin ndetse na The Ben ariko ntibahiriwe n'urugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pook5 years ago
    Congz kur i uyu mwana w umunyarwanda
  • future5 years ago
    Inkuru yababaje Christopher cyane, Ben na Meddy never did this.
  • Elie5 years ago
    Yego sha!Ijwi naguhaye ntiryapfuye ubusa!
  • Dio5 years ago
    Byiza cyane. Mwibuke ko n"umuvandimwe w'impanga ya RIP Kagambage Alexandre witwaga Kagame Alexis yayitwaye mu ndirimbo yitwa sangira byose na bose'
  • Dio5 years ago
    Byiza cyane. Byaherukaga Kagame Alexis impanga ya RIP Kagambage Alexandre mu ndirimbo "Sangira byose na bose" Courage Banyanyarwanda ...
  • mulisa jean baptiste 5 years ago
    umuhanze wacu arasobanutse .congs to bura van .
  • Yves 5 years ago
    France nu Rwanda tubanye Neza pe
  • Gilbert5 years ago
    komeza utsinde kandi turabyishimiye kuko Burya ntawanga ikipe itsinda. Komeza wamamare
  • Songa5 years ago
    Ndumva Francophonie itangiye neza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • aline5 years ago
    YIGOSHA, IMBUTO ZA MUSHIKIWACU DUTANGIYE KUZIRYAHO TWEBWE ABANYARWANDA, KOMEREZAHO MWARI WURWANDA
  • Diddo5 years ago
    Utubereye #ishema#Amateka keep up





Inyarwanda BACKGROUND