RFL
Kigali

Amani Laurent wize ku Nyundo yashinze ishuri ry'umuziki 'Artland music Academy' ryigisha abana n'abantu bakuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2018 17:21
0


Amani Laurent ni umwe mu bize umuziki mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, bari gushyira itafari ryari mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Kuri ubu uyu musore yamaze gushinga ishuri ry'umuziki yise 'Artland Music Academy' riherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.



Iri shuri rya Artland music Academy ryakira abana kuva ku myaka itanu n'abantu bakuru. Mu byo bigisha harimo gucuranga ibicurangisho binyuranye birimo; Piano, gitari, kuvuza ingoma, kuvuza umwirongi wa kizungu (Saxophone), gushushanya (Drawing and painting), kwigisha abantu ibijyanye n'amajwi, gufasha abantu mu bijyanye n'imiririmbire n'imicurangire (music production) n'ibindi. 

Amani Laurent

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Amani Laurent watangije akaba n'umuyobozi mukuru w'ishuri ry'umuziki 'Artland music Academy' yadutangarije ko umwihariko wabo ari uko bakira abantu bose ni ukuvuga abana n'abantu bakuru. Yavuze ko bafite abarimo bazobereye umuziki baturuka muri Kenya, mu Bushinwa n'ahandi. By'akarusho ngo mu barimo bigisha muri iri shuri harimo n'abanyarwanda bize umuziki ku Nyundo. 

Amani Laurent

Amani Laurent umuyobozi w'ishuri Artland Music Academy

Abajijwe agashya bafitiye abantu, yavuze ko kuri ubu bagiye kwinjira muri promotion ya Noheli aho biteguye kwakira abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko dore ko ari nabo ahanini bashyiriweho iyi promotion. Muri iyo promotion ya Noheli izatangira mu cyumweru gitaha, kwiga muri iri shuri ni ukwishyura ibihumbi 20 by'amanyarwanda (20,000Frw) kwezi ukanishyura ibihumbi bitanu (5,000Frw) byo kwiyandikisha. Ku bazakenera kwiyandikisha bazandikira Amani kuri: amanilaurent20@gmail.com cyangwa bakamuhamagara kuri; 0788322484.

Amani Laurent

Muri Artland music Academy, biga mu minsi y'imibyizi ndetse no mu mpera z'icyumweru (weekend). Kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, biga mu gitondo, ku manywa na nimugoroba. Mu gitondo biga kuva Saa Mbiri kugeza Saa Sita, ku manywa biga kuva Saa Munani kugeza Saa Kumi naho ku mugoroba biga kuva Saa Kumi n'ebyiri kugeza Saa Mbiri. Banafite kandi gahunda ya Weekend ku bantu batabasha kuboneka mu minsi y'imibyizi. Amani Laurent avuga ko kwiga muri iri shuri ari ukwiteganyiriza.

Amani LaurentArtland Music AcademyAmani Laurent

Amani Laurent (ibumoso) hamwe n'abarimu bigisha muri Artland Music Academy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND