Kigali

VIDEO: Uko byari bimeze mu bukwe bwa Muvunyi Yesaya warushinze n'umukobwa yise 'ikibasumba'

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2018 16:27
0 0 0 0 0 Loading... 3

Muvunyi Yesaya umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana utuye mu karere ka Nyagatare, aherutse gukora ubukwe yambikana impeta n'umukobwa yise 'ikibasumba'. Kuri ubu basohoye amashusho y'ubukwe bwabo.



Tariki 23 Kamena 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya n'umukunzi we Chantal Mukanyandwi yise Ikibasumba basezeranye imbere y'Imana n'imbere y'abakristo mu muhango wabereye mu Ntara y'Uburasirazuba mu rusengero rwa ADEPR Nyagatare mu karere ka Nyagatare. Kwiyakira (Reception) byabereye mu mahema y'urusengero rwa ADEPR Nyagatare. Byari ibyishimo byinshi kuri Yesaya n'umukunzi we ndetse n'inshuti zabo n'abavandimwe babo.

YesayaMuvunyi YesayaMuvunyi Yesaya

Muvunyu Yesaya hamwe n'umugore we Chantal yise 'Ikibasumba'

REBA HANO AMASHUSHO Y'UBUKWE BWA YESAYA NA CHANTAL







Umwanditsi


IBITECYEREZO

  • Kalisa2 months ago
    Uti ikibasumba ,hahahahah wavuze ikibarusha amafaranga ra. ariko wamugani na Manyobwa yitwa ikibasumba ndumva bafite izina rimwe , nisura imwe. Courage mwana yesaya, agura Impano uduhe kuri musika.
  • 2 months ago
    mbega igikobwa kibi nako ikigore
  • 2 months ago
    Nta soni mwa mpumyi mwe,ni ikibasumba nyine aho mubabaye mwishime ,kuri we arabaruta mwese.njye mukundiye nukuntu ari umwimerere ku mutwe n ahandi hose urabona ko atishtizeho ibikorano anejejwe nuko Imana yamuremye.

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS