Muvunyi Yesaya umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana utuye mu karere ka Nyagatare, aherutse gukora ubukwe yambikana impeta n'umukobwa yise 'ikibasumba'. Kuri ubu basohoye amashusho y'ubukwe bwabo.
Tariki 23 Kamena 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya n'umukunzi we Chantal Mukanyandwi yise Ikibasumba basezeranye imbere y'Imana n'imbere y'abakristo mu muhango wabereye mu Ntara y'Uburasirazuba mu rusengero rwa ADEPR Nyagatare mu karere ka Nyagatare. Kwiyakira (Reception) byabereye mu mahema y'urusengero rwa ADEPR Nyagatare. Byari ibyishimo byinshi kuri Yesaya n'umukunzi we ndetse n'inshuti zabo n'abavandimwe babo.
Muvunyu Yesaya hamwe n'umugore we Chantal yise 'Ikibasumba'
REBA HANO AMASHUSHO Y'UBUKWE BWA YESAYA NA CHANTAL
TANGA IGITECYEREZO