RFL
Kigali

Uko Clarisse Karasira yakiriwe mu birori byo guhemba abanyamakuru byamuhaye icyizere cyo kuzagera ahirengeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2018 15:04
0


Mu ijwi gakondo n’umuvugo wuje ubuhanga, umuhanzikazi wibanda ku njyana Gakondo, Clarisse Karasira mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ugushyingo, 2018 yaraye asusurukije ibirori bikomeye byo kwizihiza umunsi w’itangazamakuru.



Kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye ibirori byo kwizihiza umunsi w'itangazamakuru Nyafurika, bikaba byitabiriwe n'abayobozi batandukanye n'abanyamakuru. Muri ibyo birori hanatangiwe ibihembo ku banyamakuru bitwaye neza.

Clarisse Karasira ni umwe mu bataramiye abari muri ibyo birori. Uyu muhanzikazi umaze kumenyerwa mu bitaramo gakondo aririmba, kuri uyu wa gatatu ni bwo yanasusurukije abantu mu buryo bw'indirimbo ariko n'umuvugo wanyuze abari bahari.

Karasira Clarisse yabwiye INYARWANDA ko uko abantu bamwishimiye bimuha icyizere cyo kuzagera ahirengeye aho arangururira abantu ibimurimo binyuze mu nganzo ye. Ati " Nsanzwe ntarama ndetse ubutumwa nkura mu nganzo yanjye bukishimirwa, ariko kuri iyi nshuro nanejejwe n'uburyo abantu b'igihugu barimo n'abagikomereye bambwiye amagambo y'inkomezi.

Uko Ubutumwa nkura mu nganzo yanjye bwakiriwe binyuze mu ndirimbo n'ubusizi byampaye icyizere cyo kuzagera ahirengeye aho ndangurura rubanda ikanyumva kuko ibiva mu nganzo binsaba kubitsimbataza mu bantu"

karasira Clarisse

Clarisse Karasira yabanje kuvuga umuvugo wanyuze benshi

Uyu muhanzikazi wanamenyekanye mu gisata cy’itangazamakuru aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Giraneza’, avuga ko yatangiye no gukorera amashusho yayo.

karasi

Clarisse yataramiye abitabiriye umuhango wo guhemba abanyamakuru

karasira Clarisse

karasira yaririmbye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND