RFL
Kigali

Musenyeri Gasatura yavuze ku gitaramo cy'ubusambanyi kigiye kubera i Kigali anagira icyo asaba Leta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2018 13:43
19


Musenyeri Nathan Gasatura, Umwepiskopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, abaye umunyamadini wa mbere wagize icyo avuga mu itangazamakuru ku gitaramo kigiye kubera muri Kigali cyo kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina.



Igitaramo Musenyeri Nathan Gasatura yagize icyo avugaho, cyitwa 'Private Pussy Party' kikaba kiri gutegurwa rwihishwa dore ko bigoye kumenya aho kizabera n'abari kugitegura. Ni ibanga riri hagati y'abazitabira iki gitaramo n'abagiteguye. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 16 Ugushyingo 2018. 

Kugeza magingo aya amatike ari gucuruzwa, itike ya macye iragura ibihumbi 30 (30,000Frw), iya menshi iragura ibihumbi 50 (50,000Frw). Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko umuntu uzajya umara kugura itike ariwe uzajya ubwirwa ahazabera igitaramo. Intego nyamukuru y'iki gitaramo ngo ni ukwimara ipfa mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

Musenyeri Nathan Gasatura asanga ari ishyano rigwiriye u Rwanda

Musenyeri Nathan Gasatura, Umwepiskopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, yatangaje ko kumva ko muri Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusambana ari ishyano rigwiriye u Rwanda. Avuga ko ari ikintu kibangamiye bikomeye indangagaciro na kirazira z'igihugu cy'u Rwanda. Yavuze ko igihugu cy' u Rwanda cyatuwe Kristo bidakwiye ko cyiberamo amahano nk'aya yise aya Sodomu na Gomora. Yagize ati:

Ni ishyano rigwiriye igihugu, kumva ngo muri Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusambana,... Iri ko ari ishyano rigiye kugwira igihugu cyacu!!! Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyangwa ku isi, kwamagana iby'ubutinganyi, niyo twakwitwa 'Secular nation', ni twe twakwemera gufata iya mbere tukemera aya mahano ya Sodomu na Gomora kuba mu gihugu cyacu bikazana umuvumo ku gihugu, ku bana bacu, kuri eho hazaza h'u Rwanda rwatuwe Kristo muri 1946 n'Umwami Rudahigwa??

Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Musenyeri Nathan Gasatura yahamagariye inzego za Leta zirebwa guhagarika igitaraganya iki gitaramo. Yagize ati: "Ikintu nk'iki kibangamiye bikomeye indangagaciro na kirazira z'igihugu cyacu ndetse n'imyemerere y'abanyarwanda benshi, gikwiriye kwamaganwa n'abanyarwanda bose biviye inyuma. Naho ubundi byazana ingaruka ku buzima n'igihugu cyacu, abana bacu, ejo hazaza n'igihugu cyacu. Inzego za Leta zishinzwe umutekano, ubutegetsi n'umuco w'igihugu zikwiriye kubihagarika igitaraganya."

Musenyeri Nathan Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura yasabye abapasitori n'abandi banyamadini bagenzi be baba mu Miryango Mpuzamatorero nka CPR, PEACE PLAN,.. kudaceceka mu gihe nk'iki ahubwo bagatanga ijwi ry'ubuhanuzi bakamagana amahano nk'aya agahagarikwa mu maguru mashya. Yasabye abayobozi mu miryango ihuza amadini n'amatorero kuvugana na Prof Shyaka Anastase Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu nk'ijwi ry'abizera akabafasha kwamagana aya mahano. Yunzemo ati: "Naho ubundi, turaceceka, ingaruka bizazana natwe tuzazirengera imbere y'Imana n'abantu."

Modeste Mbabazi umuvugizi wa RIB, yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye kureba icyo gukora na cyane ko amakuru yari ahawe kuri iki gitaramo kiri gutegurwa yari mashya kuri RIB. Mutangana Steven uhagarariye ishami ry'Umuco muri MINISPOC yumvikanye nk'utishimiye iki gitaramo kiri gutegurwa, avuga ko yiteguye gutanga amakuru nyuma yo kubihererwa uburenganzira dore ko ngo kubona amakuru muri MINISPOC bisaba kubanza kwandika ibaruwa ibisaba ukanagaragaza uwo ushaka ko aguha amakuru.

Nathan Gasatura

Musenyeri Gasatura Nathan

 

Bishop Nathan Gasatura yavukiye muri Uganda mu 1956. Yashakanye na Florence Gasatura wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, bakaba bafitanye abana bane. Yabaye pasitoro mu 1990 arobanuwe n’itorero Anglican i Bujumbura, icyo gihe yakoraga muri province ya Anglican mu karere k’ibiyaga bigari. Yaje kuba Bishop (Musenyeri) wa diyosezi ya Butare muri 2008, umwanya amazeho imyaka 10.

Mbere y’iki gihe akaba yaranabaye Perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine. Musenyeri Nathan Gasatura afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human Behavior). Yaje gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’iyobokamana mu gihugu cya Kenya mu ishuri rya Nairobi Evangelical Graduate school aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Private Pussy Party

Igitaramo cyamaganywe na benshi barimo na Musenyeri Gasatura

Private Pussy PartyPrivate Pussy Party

Amatike y'iki gitaramo yageze hanze yatangiye kugurishwa rwihishwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denny5 years ago
    Sha nanjye mumbewire uko umuntu yakitabira rwose. E
  • Hirwa5 years ago
    Iki gitaramo turagishyigikiye bamwe..abatagishyigikiye ntibazajyeyo
  • David5 years ago
    Nange ndabyamagany mwizina ryayesu took Satan
  • mvuyekubintu5 years ago
    aba bagiteguye BAMPRIKI arabambura ubunyarwanda!
  • Zed5 years ago
    Ahubwo I nyarwanda iriho irushaho kucyamamaza nk'uko babyifuza ko cyakwitabirwa ku bwinshi then agafaranga n'ako kakagwira
  • cecile5 years ago
    ntibikabeho ko ayomahano yabera mugihugu cyurwanda ababishaka kokiba nimwihangane yesu namara kutujyana muzasigare mukora ibyomushaka kko ntanitrgeko rizaba rikibabuza ark mutstubangamiye ntibikwiye raise ntibikabeho mwizina rya Yesu Imana iturengere
  • Pazzo5 years ago
    Mwararangiye kweli gusa icyonumva nuko uwo bazasanga arimo wese nibaramuka babafashe bazaberekane kuma TV babashyire kukarubanda maze burumwe bamukatire imike 20 urebe ko bazongera gukora ubwo bugoryi stupid ubwose bazanabapima Sida cgwa nukwirwariza naza hypatites RIB. Turabizera kdi mufatanye nabaturage maze murebe ngo birahagarikwa
  • Busy5 years ago
    Nyakubahwa Bishop wakoze ariko ibi byerekana ko musinziriye mutagisenga satani yarinjiye mu gihugu ndibuka kera musengera igihugu ba Pasteur Rutayisire na ba Masasu namwe mwingingara u Rwanda ariko ubu byarabuze abantu bakurura bishyira nta nyungu z’Imana zigihari pe mwibuke ko yavuze ngo abantu bitiriwe izina ryayo nibapfukama bagasenga baklava mu byaha izabakiriza igihugu ibi ni ibigaragaza ko habaye kurangara ku bakozi b’Imana rero ingaruka muzitege
  • Haridy5 years ago
    Ndashaka kwibariza pastor nubwo nziko kunsubiza bigoranye...,ese umuco nyarwanda uhera he ukagarukira he!?kirazira zaziruwe mu muco nizihe!?izikiziririjwe zo nizihe?ese ko house party zitegurwa nibindi bitaramo muzi haberamo iki!?ese after party zibyo bitaramo haberamo iki!?impamvu africa idateze gutera imbere ni uguta umwanya mubidafite inyungu namba aho gukora ibikenewe...cyagateguwe hakajyayo ubishaka utabishaka akarorera nubundi uwo muco ntawuhari
  • gasigwa ernest5 years ago
    biriya bitaramo byateguwe nabatekamutwe bashaka kubeshya abaturage kugirango bishyure nibamara kuibonera cash bazikubite kumufuka ubundi bababuireko babangiye KO biba kuko baziko abazaba barishyuye batazayasubizwa ntanaho baregera kuko baziko bihabanye
  • savarri5 years ago
    ibi ni ibigaragaza iminsi yanyuma, ariko abanyarwanda tybishyizemo ingufu Iki kirori cyahagarikwa knd nabagiteguye bagafatwa haracyari iminsi,
  • Fred Gasake5 years ago
    Ahubwo nimumbwire aho bishyurira ndeve uko nzakira umushyukwe.
  • Nsanga Fidele5 years ago
    Abantu iyo bananiwe guhesha Imana Ikuzo bashimisha umwanzi ariko abo biyobagiza ukuri kwa Data yabaremeye, babikiwe Gihenomu. Ntimuzi ko imiri yacu Ari insengero z' umwuka wera? Yesu Christo mwana wa Dawidi ongera usange imitima y' abatarakumenya, ubihishurire; bahindure imigambi mibi bakore ibikunezeza.
  • Hugues Ngenzi5 years ago
    Ariko abantu bata umwanya mu bintu by'amafuti!! Nonese baragirango abantu bose babe abakristu?? Ko nta muntu yishe nonese gusambana harutabikora? Usibye ko nzi neza ko bitazaba kubera ibintu by'umuco na kirazira ariko abantu bagakwiye guhindura imitekerereze. Ikintu kuko kitagushimisha singombwa ngo nuwundi acyange.
  • Irumva Cecile5 years ago
    Arko isi igeze kwiherezo koko bageze naho bazajya babikorera muruhame Mana we tabara abawe pe
  • mugiraneza edson5 years ago
    Imana ituregere naho ubundi turashize icyogitaramo nigihagarikwe rwose
  • Gatimbiri Faustin5 years ago
    Ndashyigikira igitekerezo n'igikorwa bya Musenyeri Nathani.
  • Bishop Rwaka Stephen5 years ago
    Namaganye ayo mahano ashaka kudukururira umuvumo kugihugu cyacu kandi bigamije gutesha umuco wacu na kirazira muri community Nyarwanda
  • 5 years ago
    Mwizina rya Yesu Kristo w’inazareti namaganye ayo mahano. Igihugu cyacu kizakomeza Karangwa nindagagaciro Nyarwanda ndetse namahame yi jambo ry’Imana nyirijuru nisi. Mana kumira ayo mahano, tutagibwaho numuvumo.





Inyarwanda BACKGROUND