RFL
Kigali

Miss France 2000 Sonia Rolland yakozwe ku mutima n’urugendo yakoreye mu ndege ya RwandAir

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2018 10:03
0


Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000 ufite inkomoko mu Rwanda, Sonia Rolland, yatangaje ko yakozwe ku mutima n’urugendo yakoreye mu ndege ya RwandAir aza mu gihugu cy’amavuko, Rwanda.



Imyaka 18 irashize, Sonia Rolland Uwitonze yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter ejo hashize, yagaragaje ko yishimiye kongera guhumeka umwuka w’i Kigali mu Rwanda.. Ati “Ndishimye kukubona Kigali.” Ni ubutumwa yaherekeranyije ifoto imugaragaza asimbuka hejuru y’amazi.

Yavuze ko ibitekerezo bye ari nk’iby’umukobwa muto ukomoka mu Rwanda ugarutse ku ivuko, anashima byimazeyo RwandAir yamufashije kugaruka i Kigali yaboneye izuba ku wa 11 Gashyantare, 1981.  Ati “Mwakoze RwandAir kubw’urugendo rw’agatangaza.” Amaze kwandika ubu butumwa yakoresheje hashtag nka: Ngarutse mu Rwanda. Sura u Rwanda. Icyumweru. Mu gihugu cy’amavuko.

Louise

Sonia Rolland yagarutse mu gihugu cy'amavuko

Ku rukuta rwa Twitter, RwandAir yanditse ko ari iby’ikirenga gukorana urugendo na Miss Sonia Rolland. Bati “Buri gihe n’iby’ikirenga gukorana urugendo nawe Sonia Rolland, turakwifuriza urugendo ruhire.”

Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, nawe yahaye ikaze Miss Sonia Rolland, yandika kuri Twitter ati “Ikaze iwanyu kuri wowe Sonia Rolland! Nk’uko tubivuga ‘umwana ujya iwabo ntabara iminsi!,"

Uwahoze ari umugabo we mu minsi ishize, Jalil Lespert yemeje bidasubirwaho ko yatandukanye na Miss Sonia Rolland bari bamaranye imyaka 9. Sonia Rolland ntiyigeze agira icyo atangaza ku itandukana rye n’umugabo we.

Sonia Rolland w’imyaka 37 y’amavuko ni umukinnyi ukomeye wa filime. Yahuye na Jalil muri 2008 nawe wari umukinnyi wa filime wanakunze no kuziyobora. Bahuje urugwiro mu ifatwa ry’amashusho y’ikinyamakuru Italian Magazine Vogue.

Rwandair

yagaragej

Sonia yagaragaje ibyishimo by'ikirenga

louise

Louise yahaye ikaze Miss France 2000 Sonia Rolland

AMAFOTO: Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND