Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera umubare w'ibitaramo binyuranye, ibintu ubusanzwe byakabaye ari ibyo kwishimirwa cyane ko byongera imyidagaduro mu banyarwanda ndetse bikagira n'uburyo bigaragaza igihugu cy'u Rwanda. Icyakora ubu hadutse igitaramo kizahuza abashaka kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina.
Iki gitaramo cyatangiye kuvugwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko mu Rwanda hagiye kubera igitaramo bise 'Private Pussy Party'. Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko iki gitaramo kiri gutegurwa rwihishwa ku buryo bigoye kumenya aho kizabera n'abari kugitegura cyane ko ari ibanga riri hagati y'abazitabira iki gitaramo n'abagiteguye.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko umuntu uzajya umara kugura itike ariwe uzajya ubwirwa ahazabera igitaramo. Andi makuru ntabwo yigeze ashyirwa ku karubanda. Iki gitaramo "Private Pussy Party" kizitabirwa n'abantu banyuranye bifuza kwimara ipfa mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Abazitabira iki gitaramo bahawe nimero ya terefone babarizaho uburyo bwo kwishyura amafaranga yo kucyitabira ndetse bagahabwa n'amakuru yose y'iki gitaramo.
Iki gitaramo kiri gutegurwa mu Rwanda
Kugeza magingo aya amatike yamaze kugera hanze kandi yatangiye gucuruzwa dore ko ari igitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 16 Ugushyingo 2018, amatike akaba agura 30,000Frw iya make ndetse na 50,000Frw iya menshi.
Inzego zibishinzwe ntizikwiye kurebera iki gikorwa
Ni kenshi usanga mu Rwanda abantu bakunze kujya impaka mu bijyanye no kurengera umuco nyarwanda. Mu muco w'abanyarwanda gukora imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cyubashywe kandi gifite abo cyagenewe no mu mategeko ahana y'u Rwanda hari ibihano byagenewe umuntu wese ukorera iki gikorwa mu ruhame cyangwa ku karubanda.
Ibi noneho bitandukanye no kuba hari abamamaza ibirori bizahuza abantu benshi bifuza kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina, igikorwa nyir'izina gihabanye n'umuco nyarwanda ndetse gikwiye gukurikiranwa n'inzego zinyuranye zirimo abashinzwe kurengera umuco ndetse n'inzego z'umutekano bakareba uko haburizwamo ibi birori by'amahano bishobora gusiga byanduje umuco w'abanyarwanda n'ubundi abantu bari kurwana no kuwurinda ibyatuma wangirika.
Ese inzego zinyuranye za Leta ziteguye gukora iki?
Mu gushaka kumenya niba inzego zinyuranye hari icyo ziri ziteganya gukora mu gukumira no kuburizamo ibi birori umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye Mutangana Steven uhagarariye ishami ry'Umuco muri MINISPOC, uyu akaba yasabye umunyamakuru ko yakwandikira MINISPOC ayimenyesha ko ashaka kuganira n'uyu muyobozi agatanga ibibazo akeneye kubaza uyu muyobozi bityo bakaba bagira ibyo baganira.
Amatike y'iki gitaramo yageze hanze yatangiye kugurishwa rwihishwa
Ni gahunda nshya ya Minisiteri y'Umuco na Siporo aho ngo kugira ngo umuyobozi atange amakuru, uyasaba asabwa kubanza kubisaba binyuze mu nyandiko bityo agahabwa uburenganzira bwo kuba yabasha kuvugana n'umuyobozi uwo ari we wese muri MINISPOC. Icyakora Mutangana Steven wumvikanye nk'utishimiye iki gikorwa kiri gutegurwa, yatangaje ko yiteguye kuduha ikiganiro mu gihe tuzaba twamaze gusaba uburenganzira. Turacyategereje...
Nyuma Inyarwanda yifuje kumenya niba RIB nk'urwego rushinzwe kugenza ibyaha hano mu Rwanda batari buze kugira icyo bakora maze mu butumwa bugufi Umuvugizi w'uru rwego Modeste Mbabazi yaduhaye, yadutangarije ko aya makuru bagiye kuyigaho bakareba icyo gukora cyane ko yari amakuru mashya kuri uru rwego kandi yashyikirijwe urwego rubishinzwe.
Gukora ibitaramo by'imyidagaduro ni byiza, cyane ko hari uburyo biruhura abantu yewe bikanagira ukuntu bigaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzazamahanga. Ariko nanone mu gihe u Rwanda ruri kurwana no gukumira inda z'abangavu ziyongera umunsi ku wundi n'izindi ngaruka zikomoka mu mibonano mpuzabitsina ikozwe mu buryo butewe n'amategeko, ntibikwiye ko abantu barebera hari gukorwa iby'urukozasoni bibangamiye umuco w'abanyarwanda.
Iyi nkuru ishingiye cyane ku bitekerezo by'umwanditsi, uko abibona nk'umunyarwanda ushobora gutanga umusanzu mu bikorwa ibyo ari byo byose bigambiriye kubaka igihugu cy'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO