RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/11/2018 9:15
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 ugushyingo ukaba ari umunsi wa 313 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 53 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1889: Leta ya Montana yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika iba Leta ya 41 yinjiye muri ubwo bumwe.

1895: Mu gihe yari ari mu bushakashatsi akoresha amashanyarazi,  Wilhelm Röntgenyavumbuye imirasire ya X (Rayon X) yifashishwa cyane mu buganga.

1965: Mu bwami bw’ubwongereza bakuyeho igihano cy’urupfu.

2011: Ibuye ryashoboraga gusenya isi iyo riyigonga ryiswe 2005 YU55 ryanyuze mu ntera ingana n’ibirometero 324,600 uvuye ku isi, ikaba ari intera nto cyane yabayeho nyuma y’irindi buye ryiswe 2010 XC15 ryanyuze hafi y’isi mu mwaka w’1976.

Abantu bavutse uyu munsi:

1970: Tom Anderson, umushoramari w’umunyamerika akaba ari mu bashinze urubuga rwa MySpace nibwo yavutse.

1971: Tech N9ne, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Shyne, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Júlio Sérgio Bertagnoli, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1980: Luís Fabiano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Joe Cole, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Steven Webb, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Magda Apanowicz, umukinnyikazi wa filime w’umunyakanada nibwo yavutse.

1985: Jack Osbourne, umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

618: Papa  Adeodatus I yaratashye

955: Papa Agapetus II yaratashye.

2011: Heavy D, umuraperi, utunganya indirimbo z’amajwi akaba yari n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wakomokaga mu gihugu cya Jamaica yitabye Imana ku myaka 44 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi ku isi (World Urbanism Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND