RFL
Kigali

"Abo duhanganye barakomeye ariko nanjye sinoroshye... "Miss Iradukunda Liliane ubwo yari yerekeje muri Miss World -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/11/2018 7:28
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 ahagana saa yine n'igice ku masaha y'i Kigali nibwo Miss Rwanda Iradukunda Liliane yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Miss World irushanwa rigiye kubera mu gihugu cy'Ubushinwa. uyu mukobwa mbere yuko ahaguruka i Kigali akaba yijeje abanyarwanda ko agiye kurushanwa ngo arebe ko yazana ikamba.



Ubwo yahagurukaga mu Rwanda uyu mukobwa yabanje kuganira n'abanyamakuru bari bamuherekeje aha akaba yabijeje ko agiye mu Bushinwa gushaka uko yakwegukana ikamba, uyu mukobwa abajijwe niba yaba azi abo bahanganye no abe yakwizera ko azabahiga akegukana ikamba yagize ati" Ndabazi nagiye mbakurikira abo duhanganye barakomeye ariko nanjye nababwiye ko ntoroshye."

Umunyamakuru yabajije uyu mukobwa intwaro yumva yitwaje yumva izamufasha kwegukana ikamba maze mu magambo ye Miss Iradukunda Liliane agira ati" Intwaro nitwaje ni abanyarwanda, uburyo bazaba banshyigikiye nibyo bizantera imbaraga zo kuba nakwegukana ikamba." abajijwe niba abakobwa bamubanjirije kwitabira iri rushanwa nta nama zinyuranye bagiye bamugira Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko inama bamugiriye ari nyinshi kandi yizeye ko nazikurikiza byanze bikunze asanga azabasha kwegukana ikamba.

Aha umunyamakuru yabajije Miss Rwanda Iradukunda Liliane zimwe mu nama yagiriwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo dore ko babanje guhura mbere yuko ahaguruka i Kigali, aha akaba yatangaje ko nk'umubyeyi yamugiriye inama zinyuranye ariko ziganjemo izo kumwibutsa ko ahagarariye u Rwanda nk'igihugu bityo akaba agomba guhesha ishema u Rwanda mu irushanwa agiyemo.

Miss Iradukunda Liliane wari waherekejwe na benshi mubo mu muryango we yabajijwe abantu ba nyuma baganiriye ava murugo atangaza ko ari ababyeyi be, aba ngo bakaba bamuhaye impanuro bamwibutsa kwitwara neza kugira ngo azabaheshe ishema.

miss Rwanda

Miss Rwanda yajyanye ibendera ry'igihugu nk'ikimenyetso cy'uko ahagarariye u Rwanda

Miss Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda Liliane yabanje kuganira n'itangazamakuru

 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS RWANDA IRADUKUNDALILIANE MBERE YUKO AHAGURUKA MU RWANDA

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND