RFL
Kigali

Guhoberana amasegonda 20 rimwe ku munsi byakurinda indwara nyinshi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:8/11/2018 9:15
0


Wari uziko guhobera uwo mukundana, umwana muto cyangwa usuhuza inshuti yawe bifite uburyo bitera imbere umubiri kumererwa neza ? bigutera kumva ukunzwe kandi ushyigikiwe. Waruziko uretse guhoberana nk’ikimenetso cyiza gusa byaba bifite akamaro gakomeye mukugira ubuzima bwiza.?



Ubushakashatsi bugaragaza hari ibintu bito bihumuriza abana bato nko kubahobera cyangwa kubasoma bikozwe n'uwo bakunda. Ku bantu bakuze, uburyo bwo guhuza imibiri bugenda bugabanuka uko bagenda bakura mu myaka, nubwo ubushakashatsi mu by’ubuzima byemeza ko guhuza umubiri bifite akamaro ku buzima.

Image result for hugging

Guhoberana umubiri ku wundi bishobora kugira akamaro gafatika mu buzima bwo mu mutwe, ku mubizi ndetse bikagutera ibyishimo mu buryo bukurikira:

Guhobera bikongerera kwiyumvamo icyizere

Kuva igihe umwana avutse, imiryango yacu idufata, itwiyegereza bitwereka uburyo dukunzwemo kandi turi abantu badasanzwe. Mu bwana bwacu, guhoberwa n’abadukunda bitwongerera kumva agaciro dufite bikaba biduherekeza kugeza dukuze. Uruhurirane rwo kumva ko dukunzwe n’uburyo twagiye dufatwa tukiri bato bituguma mu ntekerezo zacu. Ni yo mpamvu iyo tutamerewe neza, nta cyizere cyangwa tutazi aho kugana, guhoberwa byahindura ibyo byiyumviro mukumva dufite agaciro no kugira icyizere.

Guhoberana byongera urukundo mu bakundana.

Image result for hugging

Guhoberwa neza byongera ibyiyumviro byo kumva unyuzwe, umutekano, icyizere no kumva ufite ukwitaho. Ibyo ni ryo fatizo ryo kugira kubana mu rukundo. Ubushukashatsi bwerekana ko iyo mu rukundo harimo guhoberana no gukoranaho, urukundo rukomera kandi rukaramba.

Imbaraga ziva mu bantu babiri bahoberana ni igishoro gikomeye mu rukundo. Bituma abakundana bumvana ibyumviro byayo. Ibyo bigira akamaro kuri bombi kandi bigatera urukundo kuramba.

Guhoberana bigabanya guhangayika

Image result for hugging

Guhoberwa neza mbere y'uko waba ugiye gukora cyangwa uri gukora ikintu gihangayikishije byagufasha kumva wiyoroheje kandi ugatuza nibura. Impamvu itera kwiyumva gutyo ni uko iyo duhoberana cyangwa dusomana, umusemburo witwa oxytocin uriyongera mu mubiri. Uyu musemburo ufite imbaraga kuko urukundo mu bakundana ni cyimwe n’umubyeyi n’umwana ukivuka.

Umusemburo wa Oxytocin ukorwa mu gice cy’ubwonko cyitwa hypothalamus ubundi igice cyawo kigaca mu maraso gukora ku rugingo rundi mu bwonko rwitwa pituitary gland. Igice cyimwe cya Oxytocin kiguma mu bwonko aho gikora ku myitwarire ndetse n’ibyiyumviro. Uwo musemburo ufite imbaraga zo kugabanya guhangayika kandi ugatera no kwiyumvamo icyizere

 Guhoberana bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

 Image result for hugging

Imisemburo isohorwa mu mubiri iyo umuntu aguhobeye ntabwo ari ituma wumva wishimye gusa, ahubwo ishobora no gufasha ubuzima bwawe. Iyo umuntu agukozeho, ibyiyumviro ugira mu mubiri byakirwa n'uturemangingo twitwa pacinian corpuscles, ubundi tukohereza ubutumwa ku myakura yitwa vagus nerves igabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso (hypertension)

Iyo uri guhoberana imibiri yegeranye, bigabanya urugero rw’umusemburo umubiri uvubura iyo uhangayitse (stress hormone cortisol). Ibyo bituma amaraso agenda buhoro kandi umutima ugatera buhoro bikaba byakurinda umuvuduko mwinshi w’amaraso.

 Guhoberana byongerera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ubushakashatsi bugenda bwerekana ko iyo umuntu afite ibintu bimuhangayikishije aba afite ibyabyo byo gufatwa n’indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane. Mu bantu bakuze 404 bakoreweho ubushakashatsi muri kaminuza ya Carnegie Mellon, babonye ababitaho bababa hafi kandi babashije guhoberwa kenshi bari mu bibazo, barwaye ibicurane gake cyane kurusha abandi nyuma yo kubana n'abarwaye ibicurane. Abakoze ubushakashatsi bavuga ko guhoberana aribyo byarinze uburwayi nka kimwe cya gatatu (1/3).

Guhoberana n’iby'ingenzi ku bantu bageze mu zabukuru.

Image result for hugging

Kubonana ndetse no guhoberana birwanya kumva umuntu ari wenyine biza uko agenda akura mu myaka. Mu bushakashatsi bwakorewe ku batuye agace kamwe k'umujyi wa New York bari mu kiruhuko cy'izabukuru aho bashishikarije abantu bafite imyaka itandukanye guhoberana n’abakozi baho kugira ngo bongere ubuzima bwiza, bwerekanye ko abakuze batuye aho babashije guhoberana nibura gatatu ku munsi bari bafite imbaraga kurusha abandi, byagabanyije agahinda gakabije, bifasha kuba basoma neza kandi bakabasha kubona ibitotsi neza kurusha abatarobonye ababahobera.

Impamvu utabikunda n’iyihe? Guhoberana bitera ibyishimo, bituma ugira ubuzima bwiza, ukumva utuje kandi ukaba mu rukundo wishimiye.

Mom and children hugging

Byose wabigeraho ari uko uhoberanye neza! Bisobanuye ko guhoberana neza ni uko nibura bimara amasegonda 20.

 The lancet Journal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND