RFL
Kigali

Sunrise FC yatsinze Kiyovu Sport, Amagaju FC yisasira Gicumbi FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2018 19:14
0


Kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga imikino ibiri y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya Sunrise FC yasaruye amanota atatu imbumbe itsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 ku kibuga cy’I Nyagatare mu gihe Amagaju FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-2 i Gicumbi.



Sunrise FC itozwa na Bisengimana Justin yabonye amanota atatu (3) y’umunsi nyuma yuko ku munsi wa kane wa shampiyona yari yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 i Nyamata. Ulimwengu Jules na Baboua Samson nibo batsinze ibitego bya Sunrise FC mu gihe igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma wanafunguye amazamu nyuma Sunrise FC yari mu rugo igaturuka inyuma yishyura inashyiramo ubwizigamo.

Sunrise FC yongeye kubona amanota atatu iri mu rugo

Sunrise FC yongeye kubona amanota atatu iri mu rugo

Sunrise FC yahise igira amanota arindwi (7) mu mikino itanu (5) bituma iba yicaye ku mwanya wa karindwi (7) imbere ya Bugesera FC iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota atanu (5) itegereje gucakirana na Rayon Sports kuri uyu wa kane.

Irambona Fabrice, Ndikumana Tresor na Byiringiro Iréné bafashije Amagaju FC kwinjiza ibitego bitatu (3) ubwo iyi kipe y’i Nyamagabe yatsindaga Gicumbi FC ibitego 3-2. Ibitego bya Gicumbi FC byatsinzwe na Okenge Kevin na Aboubakar Nshimiyimana.

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

Gicumbi FC ikomeje kugana ahafi mu ntangiriro za shampiyona 2018-2019

Amagaju FC ubu araye ku mwanya wa cumi (10) n’amanota ane (4) mu mikino itanu (5) mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma (1) n’inota rimwe (1).

Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019

Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018

1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)

2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

3.Gicumbi FC 2-3 Amagaju FC (Gicumbi)

4.Sunrise FC 2-1 SC Kiyovu (Nyagatare)

Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018

5.Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi, 15h30')

6.Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30')

7.AS Muhanga vs Marines FC (Stade Muhanga, 15h30')

8.Police FC vs FC Musanze (Mumena,15h30')






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND