RFL
Kigali

Irushanwa ryo gushakisha umuhanzi ukizamuka uzakorana na Urban Boys rigeze ahakomeye, Mukadaff aracyari mu bahabwa amahirwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 17:36
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boyz ryatangaje ko rishaka guha amahirwe abahanzi bakizamuka kugira ngo bakorane indirimbo, aha umuhanzi wifuza gukorana n'iri tsinda yasabwaga kujya kuri shene ya Youtube y'iri tsinda agakuraho Beat iriho ubundi akayiririmbamo akayishyira ku mbuga nkoranyambaga.



Muri aba bahanzi batari bacye bari bashyize indirimbo zabo ku mbuga nkoranyambaga abagize iri tsinda batoranyijemo icumi ba mbere bahize abandi. Muri aba icumi byitezwe ko abagize akanama nkemurampaka batoranyijwe na Urban Boys bazicara bagatoranyamo batanu ba mbere hakazavamo umwe nyuma y'igitaramo bazakorana na Urban Boys muri Wakanda Villa ahahoze hitwa Kaizen.

Kuri gahunda ya Urban Boys, abatsinze iri rushanwa rya Urban Boys Challenge batanu bazamenyekana mu kiganiro n'itangazamakuru giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018. Nyuma y'uko batanu batangajwe, ku wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 hazaba igitaramo bazaririmbamo bityo hatangazwe uwatsinze. Muri aba batsinze umuraperi Mukadaff uri kuzamuka muri iyi minsi nawe ari mu bahatanira aya mahirwe cyane ko ari mu icumi ba mbere.

Urban Boys

10 bazavamo umwe uzakorana indirimbo na Urban Boys

Aba bahanzi icumi babashije kugera ku cyiciro kizavamo batanu bazagera final ni;Matty Bwoy, Mukadaff, M.I.K Official, Wacson, Yannick Lk 250, Manzi Hector, Chapter Legency, Phox Lutern 07, Trey Rapper na Lickon Junior250. Aba banyempano uko ari icumi ni bo bagomba kuzavamo batanu ba mbere bazagera kuri final izabera muri Wakanda Villa ahahoze Kaizen ku wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND