Nyirakamana Olive (yahinduriwe izina) ni umugore ufite abana 2 washakanye na Justin Kayiranga (nawe wahinduriwe izina) basigaye basabiriza n’ibyo kurya kuko umugabo yabaswe no kunywa urumogi.
Nyirakamana Olive, mu buhamya bwe agira ati: "Nari umukobwa mwiza nakundaga gusenga kandi niyubaha, nari narabenze benshi pe kandi bafite amafaranga, banankunda . Burya ngo iyo urukundo ruje rugutwara aho rushaka, ku myaka 25 Justin yaje nk’uwantumweho yaje anyereka urukundo rudasanzwe, ariko ankinga byinshi birimo ko anakoresha ibiyobyabwenge, naramukundaga pe ku buryo n’abambwiraga ko yabaye imbata y’ibiyobyabwenge numvaga bagosorera mu rucaca.
Urukundo rwatumye nkora ibidakwiye
Nyuma y’amezi 3 dukundanye natangiye kujya musura iwe tuza no gutangira kujya turyamana, umwaka wagiye kuzura yaranteye inda biba ngombwa ko dukora ubukwe. Twakoze ubukwe bwiza pe ababyeyi n’imiryango baradushima bidateye 2 kwihishira k’umugabo wanjye kuranga anyereka uwo ari we. Ubusanzwe Justin ntiyashoboraga kunywa urumogi aziko dushobora guhura, yaritwararikaga ku buryo bukabije, ariko tumaze kubana siko byari bikiri. Nyuma y’ukwezi kwa bucyi gusa Justin yari atangiye kunywera urumogi no mu cyumba turaramo.
Ibyago byabaye nk’uruhuri kuri njye
Kuko nashatse inda ari nkuru nyuma y’amezi 3, inda yatangiye kungwa nabi igeze kuri ayo mezi 6 , biba ngombwa ko mpagarika akazi nakoraga. Muri iki gihe nibwo nabonye noneho ibyo umugabo wanjye yampishe, menya ko atanywa urumogi gusa ahubwo yanywaga n’inzoga nyinshi birenze urugero. Ibi byatangiye no kumenyekana no ku kazi ke, yakoraga muri banki batangira kumutakariza icyizere bagenda bamumanura mu ntera y’inshingano birangira bamwirukanye ku kazi.
Ntitwari tugishoboye kwishyura ubukode bw’ibihumbi 200 buri kwezi bw’inzu, twahisemo kujya kuba mu nzu ituzuye umugabo wanjye yari yarubatse mu nkengero z’umujyi wa Kigali ariko itaruzura. Ubukene bwari bwose mfite umwana ukeneye amata, umugabo wanjye akeneye ayo agura ibiyobyabwenge ku buryo na ducye twabonaga yabanzaga gukuraho ayo kwigurira urumogi rwamubase. Twarakennye ku buryo n’umwana wanjye yaje kurwara indwara z’imirire mibi.
Naje gufata icyemezo nsaba ababyeyi amafaranga macye njya kwikodeshereza mu mujyi, ngaruka i Kigali kugira ngo nsubire kwiga kuko nari naranacikirije amashuri muri kaminuza. Kuri ubu ndiga ariko turashonje pe dutunzwe n’ababyeyi n’inshuti umugabo wanjye ntiyigeze yongera gukora ahubwo n’utwo bampaye afataho ayo kugura urumogi mbere y’uko tunagura ayo mata y’abana 2 dufitanye; yewe hari n’igihe mbona byanze nkohereza abana kwa nyirakuru (mama umbyara) kuko mba nabuze icyo mbaha.
Murabyumva kwishyura bwa bukode, kwambara byose ni intambara ikomeye noneho nanashakashaka njyenyine, umugabo ntacyo akimfasha. Mu by’ukuri sinzi niba yaranigeze ankunda ho. Kuri ubu none ndibaza ubu se nkore iki? Nsabe gatanya (divorce) kuko Justin arandemereye pe, gusa ndamukunda cyane numva atamba kure, sinshaka no kuzabazwa n’abana banjye ngo ese papa arihe kuko bakuze batamubona. Mungire inama."
Iyi ni inkuru y’impamo
Ifoto yakoreshejwe hejuru, yakuwe kuri interineti
TANGA IGITECYEREZO