RFL
Kigali

Mukura Victory Sport yaguye miswi na AS Kigali, APR FC ikomeza kuba ku mwanya wa mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/11/2018 9:17
0

Ikipe ya Mukura Victory Sport yaguye miswi na AS Kigali banganya 0-0 mu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona waberaga kuri sitade Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018.

Ni umukino ikipe ya Mukura Victory Sport yifuzaga kuba yakomeza gahunda yo kudatsindwa ariko ikanabona amanota atatu imbumbe mu gihe ikipe ya AS Kigali yari ifite gahunda yo kubona amanota atatu ya mbere kuva shampiyona 2018-2019 yatangira.

Ni mu gihe APR FC yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 15 yagwije nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel. APR FC yuzuzaga umukino wa gatanu (5) muri shampiyona itsinda ibitego 2-0. Ibi bituma izigama ibitego icumi (10) mu mikino itanu (5).

Mvuyekure Emery umunyezamu wahoze muri APR FC ubu ameze neza muri AS Kigali

Mvuyekure Emery umunyezamu wahoze muri APR FC ubu ameze neza muri AS Kigali

Dukomeje ku mukino wahuje Mukura Victory Sport na AS Kigali, Haringingo Francis umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko nka Cyiza Hussein na Nkomezi Alex bari babanje hanze bityo kugira ngo abandi bakinnyi Asman Ntahobari na Munyakazi Yussuf Rule babone umwanya wo gukomeza gukina.

Stade Huye mbere gato ng umukino utangire

Stade Huye mbere gato ngo umukino utangire 

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS  uri kuyifasha kutinjizwa ibitego byabazwe

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS uri kuyifasha kudatsindwa ibitego byabazwe

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yari yahaye umwanya abakinnyi barimo Frank Kalanda na Ndarusanze Jean Claude kugira ngo bakorane mu busatirizi hashakwa umubare w'ibitego.

Abasifuzi bishyushya

Abasifuzi bishyushya

Ikipe y'abato ya Mukura Victory Sport

Ikipe y'abato ya Mukura Victory Sport bakaba ari nabo batoragura imipira (Ball Boys)

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Ndayisenga Fuad wa AS Kigali

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Ndayisenga Fuad wa AS Kigali 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Ngama Emmanuel wa AS Kigali wanakinnye muri Mukura VS

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Ngama Emmanuel wa AS Kigali wanakinnye muri Mukura VS

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Wari umukino wihuta kuko nta mwanya wo gutakaza wari uhari cyane ubona ko amakipe yombi akorera hagati cyane no mu mpande zigana ku izamu. Uku kwihuta cyane ni ko kwaje gutuma Mutijima Janvier myugariro wa Mukura Victory Sport wahoze muri AS Kigali ahura na Nsabimana Eric Zidane bityo uyu musore wa AS Kigali agwa hasi agira ububabare ahagana mu rucyenyerero. Nyuma yaje gusubira mu kibuga ariko biza kwanga ahita asimburwa na Ngama Emmanuel ku munota wa 16' w'umukino.

Nsabimana Eric Zidane avurwa

Nsabimana Eric Zidane avurwa 

Nsabimana Eric Zidane yaje guhaguruka asubira mu kibuga ariko nyuma arongera avamo

Nsabimana Eric Zidane yaje guhaguruka asubira mu kibuga ariko nyuma arongera avamo 

Ngama Emmanuel yahise ajya mu kibuga

Ngama Emmanuel yahise ajya mu kibuga

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe anganya 0-0 kuko bakinaga mu bice byose by'ikibuga ari nako abakinnyi ba Mukura Victory Sport bishimirwa n'abafana bitewe n'uburyo bakinaga.

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino 

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Masud Djuma Irambona umutoza wa AS Kigali bavuga mu gihugu kimwe cy'u Burundi

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuzanya na Masud Djuma Irambona umutoza wa AS Kigali bavuka mu gihugu kimwe cy'u Burundi

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abakinnyi ba Mukura Victory Sport barimo Ntahobari Asman Moussa wakinaga inyuma y'abataha izamu anafasha abo hagati yashimishije abafana kuko yakinnye umupira wo ku rwego rwiza kuko na Ally Niyonzima bahuraga cyane yamutangira ubuhamya.

Undi mukinnyi wiyeretse abafana ni Iradukunda Jean Betrand wari ufite amacenga menshi n'imipira igana ku izamu (Crosses). Mutijima Janvier ukina inyuma ibumoso muri Mukura Victory Sport nawe yemeje abafana ba Mukura ko ariwe nimero ya mbere bakwiye kugira kuri uyu mwanya.

Ntahobari Asman Moussa umukinnyi ukina inyuma y'abasatira muri Mukura VS yashimishije abafana

Ntahobari Asman Moussa umukinnyi ukina inyuma y'abasatira muri Mukura VS yashimishije abafana

Mutijima Janvier wavuye muri AS Kigali imbere ya Ntamuhanga Thumaine

Mutijima Janvier wavuye muri AS Kigali imbere ya Ntamuhanga Thumaine

Gusa nubwo aba bakinnyi bakoze iyo bwabaga, Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura Victory Sport yakoze akazi gakomeye kuko yakuyemo imipira yari yabazwemo ibitego.

Ku ruhande rwa AS Kigali, abakinnyi barimo Muhozi Fred waje mu kibuga asimbuye Frank Kalanda yakoze akazi kadasanzwe kuko yahaye umukoro abugarira ba Mukura Victory Sport nyuma yo kuza asimbura Frank Kalanda.

Niyonzima Ally wahoze ari Kapiteni wa Mukura Victory Sport yafashije AS Kigali kudaterwa igitutu gikomeye kuko yari yafunze hagati bityo akabuza abakinnyi ba Mukura Victory Sport gutambuka. Ibi byaje gutuma Asman Ntahobari Moussa wari wamuzengereje yiyongeraho Cyiza Hussein waje asimbura Ndizeye Innocent.

Muhozi Fred imbere ya Rugirayabo Hassan

Muhozi Fred imbere ya Rugirayabo Hassan 

Niyonzima Ally yari yasubiye ku kibuga yamenyekaniyeho

Niyonzima Ally yari yasubiye ku kibuga yamenyekaniyeho

Ndarusanze Jean Claude ashaka aho yanyurana umupira

Ndarusanze Jean Claude ashaka aho yanyurana umupira kuko Mutijimana Janvier bahoranye muri AS Kigali yari amuhanze amaso 

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi   yarebye uyu mukino

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi yarebye uyu mukino 

Mu bijyanye no gusimbuza ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, Ndizeye Innocent yasimbuwe na Cyiza Hussein wahise wambara igitambaro cya Kapiteni cyari gifitwe na Duhayindavyi Gael. Rachid Mutebi yasinbuwe na Lomami Frank mu gihe Ntahobari Moussa Asman yasimbuwe na Tokoto Andre.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Nsabimana Eric Zidane yasimbuwe na Ngama Emmanuel, Frank Kalanda aha umwanya Muhozi Fred mu gihe Ngama Emmanuel yaje gusimbura na Mbaraga Jimmy.

Nyuma yo gucyura inota rimwe, Mukura Victory Sport irakomeza kuza ku mwanya wa kabiri n'amanota 13 kuko APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 15 kuko yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 byatinzwe na Imanishimwe Emmanuel.

Intebe ya tekinike ya Mukura VS

Intebe ya tekinike ya Mukura VS

Abasimbura ba Mukura VS

Abasimbura ba Mukura VS

Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019

Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018

1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)

2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')

4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')

Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018

5.Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi, 15h30')

6.Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30')

7.AS Muhanga vs Marines FC (Stade Muhanga, 15h30')

8.Police FC vs FC Musanze (Mumena,15h30')

Intebe ya tekinike ya AS Kigali

Intebe ya tekinike ya AS Kigali 

Abasimbura ba AS Kigali

Abasimbura ba AS Kigali 

Uva ibumoso: Murengezi Rodrigue, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuad na Kanamugire batuje ku ntebe y'abasimbura

Uva ibumoso: Murengezi Rodrigue, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuad na Kanamugire batuje ku ntebe y'abasimbura

Ngama Emmanuel yerekana nimero yambara muri AS Kigali

Ngama Emmanuel yerekana nimero yambara muri AS Kigali 

Iragire Saidi atembereza umupira imbere ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Iragire Saidi atembereza umupira imbere ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Benedata Janvier akaraga umupira mu kirere

Benedata Janvier akaraga umupira mu kirere 

Abafana ba Musanze FC

Abafana ba Mukura Victory Sport bategereje igitego

Abafana ba Mukura Victory Sport bategereje igitego

Ngandou Omar arekura ishoti

Ngandou Omar arekura ishoti

Fidele Niyobuhungiro umunyamabanga w'ikipe ya Mukura Victory Sport nawe ari mu kanama gategura amatora

Fidele Niyobuhungiro wahoze ari umunyamabanga w'ikipe ya Mukura Victory Sport 

Nizeyimana Olivier perezida wa Mukura VS areba umukino anategereje igitego

Nshimiye Joseph wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali 

Nizeyimana Olivier perezida wa Mukura VS areba umukino anategereje igitego

Nizeyimana Olivier perezida wa Mukura VS areba umukino anategereje igitego

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Huye

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Huye 

Ntamuhanga Thumaine Tity atanga umupira

Ntamuhanga Thumaine Tity atanga umupira 

Ally Niyonzima ku mupira abangamiwe na Jean Bertrand Iradukunda

Ally Niyonzima ku mupira abangamiwe na Jean Bertrand Iradukunda

Iradukunda Jean Bertrand azamukana umupira

Iradukunda Jean Bertrand azamukana umupira 

Ngandou Omar (Ibumoso) n'umuvandimwe we Ally Niyonzima (iburyo) bari bakaniye

Ngandou Omar (Ibumoso) n'umuvandimwe we Ally Niyonzima (iburyo) bari bakaniye 

Nshimirimana David myugariro ukomeye wa Mukura VS

Nshimirimana David myugariro ukomeye wa Mukura VS

Frank Kalanda asunikana na Iradukunda Bertrand

Frank Kalanda asunikana na Iradukunda Bertrand 

Mutijimana Janvier myugariro wa Mukura Victory Sport inyuma agana ibumoso

Mutijimana Janvier myugariro wa Mukura Victory Sport inyuma agana ibumoso

Kanamugire Moses myugariro wa AS Kigali yakunze gushyushwa ariko ntabwo yigeze ajya mu kibuga

Kanamugire Moses myugariro wa AS Kigali yakunze gushyushwa ariko ntabwo yigeze ajya mu kibuga

Ntamuhanga Thumaine kapiteni wa AS Kigali na Munyakazi Yussuf Rule basanga umupira

Ntamuhanga Thumaine kapiteni wa AS Kigali na Munyakazi Yussuf Rule basanga umupira 

Harerimana Rachid Leon myugariro wa AS Kigali afunga umupira

Harerimana Rachid Leon myugariro wa AS Kigali afunga umupira

Rugirayabo Hassan myugariro wa Mukura VS ashaka inzira inyuma iburyo wanahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi aha yacikaga Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Rugirayabo Hassan myugariro wa Mukura VS ashaka inzira inyuma iburyo wanahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi aha yacikaga Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND