RFL
Kigali

Minisitiri Nyirasafari Espérance yakiriye mu biro bye Miss Iradukunda Liliane ugiye kwitabira Miss World 2018 amushyikiriza ibendera ry'igihugu -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 17:23
2


Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018 nibwo Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyisafari Espérance yakiriye mu biro bye Miss Rwanda Iradukunda Liliane ugiye kwitabira irushanwa rya Miss World 2018 amushyikiriza ibendera ry'igihugu nk'umukobwa ugiye kwitabira iri rushanwa ahagarariye u Rwanda ndetse atumwe n'igihugu.



Uyu muhango wakurikiye ikiganiro n'abanyamakuru Miss Iradukunda Liliane yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018. Ni umuhango utatumiwemo itangazamakuru  nta na byinshi mu byaranze ibiganiro ku mpande zombi byigeze bishyirwa hanze, gusa bimwe mu byo Inyarwanda.com twabashije kumenya ni uko uyu mukobwa yahawe impanuro na Minisitiri amusaba kuzahagararira u Rwanda neza kandi akitwara neza bishoboka byose ariko nanone by'umwihariko agahatanira ikamba nk'uko azaba agiye mu irushanwa.

Nk'uko amakuru ava muri Minispoc abivuga, uyu mukobwa yijeje Minisitiri Nyirasafari  Espérance gukora uko ashoboye akazahagararira u Rwanda neza kandi anamwizeza ko azakora ibishoboka byose ngo arebe ko yakwegukana ikamba n'ubwo ari ibintu bitoroshye ariko binashoboka ku rundi ruhande. Nyuma yo kugirana ibi biganiro Minisitiri Nyirasafari  Espérance yashyikirije ibendera ry'igihugu Miss Rwanda Iradukunda Liliane nk'ikimenyetso cy'uko mu marushanwa agiyemo azaba ahagarariye igihugu.

Miss Iradukunda Liliane byitezwe ko agomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 yerekeje mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy'Ubushinwa ahazabera iri rushanwa rizatangira tariki ya 9 Ugushyingo 2018 rikarangira tariki 8 Ukuboza 2018 hamenyekanye uzaba yambitswe ikamba rya Miss World 2018.

Minispoc

Minispoc

Minispoc

Habanje kubaho ibiganiro, Miss Iradukunda Liliane ahabwa impanuro na Minisitiri Nyirasafari 

Minispoc

Minispoc

Nyuma yo guhabwa impanuro uyu mukobwa yashyikirijwe ibendera ry'igihugu nk'ikimenyetso cy'uko agiye mu irushanwa ahagarariye igihugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndiho5 years ago
    Ariko se ubu u Rwanda rurekeza he koko?Minisiteri y'umuco ihereza idarapo ry'Igihugu umuntu usa nk'utambaye koko? Umuco uvuga iki ku myambarire? Niba nta cyo byakumvikana ariko niba gihari, uyu mukobwa yari kugirwa n'inama ijyanye n'imyambarire? Ubu se ko yambaye gutya ataratangira amarushanwa, nagera mu Bushinwa ntazakuramo burundu? Siporo yaganjije umuco muri iriya Minisiteri kadni byose bikwiye gukurikiranwa uko bikwiye. Cyangwa bazatubiwre niba bavuga umuco buri wese akuwumva uko yishakiye? Ndabona bibabaje pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Oya5 years ago
    Ndiho we, rwose ntibigutere ikibazo, Miss ndabizi imbere ya kariya gakanzu, yambariyemo ka mayon yagakoboyi, ntiwibwire rero ngo wacyenda byoroheje!!!





Inyarwanda BACKGROUND