RFL
Kigali

UmC yaganiriye n’abanyamakuru ku cyiciro cya 3 cy’ikinamico kigiye kujya hanze

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/11/2018 16:14
0


Abenshi mu banyarwanda bazi ikinamico ikunze guca kuri amwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda ndetse no kuri YouTube yacu Inyarwanda TV. Mu kurushaho gufasha umuryango nyarwanda bateguye igice cya 3 kizigisha benshi.



Kuva mu mwaka w’2007  nibwo ikinamico ‘Umurage Urukwiye’ yatangiye gukinwa ndetse hakaza gukurikiraho ‘Impano n’Impamba’. Kuri ubu hagiye gukurikiraho ikindi gice cya 3 kizaba gifite uduce 54 tuzakinwa mu byumweru 26 ku maradiyo isanzwe inyuraho.

Umc

Ikinamico Umurage imaze imyaka 11 igezwa ku banyarwanda

Ku bufatanya n’ibigo bitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye bari SFH, USAID, PMC, Global Fund n’abandi, UmC ihamya ko gutangira kunyuzaho aya makinamico ari uko hari amafaranga ahagije yo gushora muri ibi bikorwa n’ubwo bateruye ngo bavuge ingengo y’imari iteganyijwe gukoresha muri iyi kinamico ariko bahamya ko amafaranga bafite ahagije abemerera gukora ibikorwa byabo bizaba byiganemo ubukangurambaga ku buzima aho ibyo bakina byigisha benshi kuko ababikurikirana bibaha kwisanisha n’abakinnyi b’ikinamico bityo bagakuramo isomo abenshi bakabasha no guhinduka.

Umc

Mu kiganiro n'abanyamakuru abategura Ikinamico Umurage n'abafatanyabikorwa babo basobanuye byinshi ku gice cya 3

Muri iki gice cya 3 bazibanda kuri ibi bikurikira: Kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororkere no kwirinda agakoko gatera SIDA, Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gishina, Kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva asamye no kwirinda Malariya. Byumvikane ko ari ugukmomeza kwita ku mibereho myiza y’abanyarwanda cyane cyane bibanda ku buzima bwabo.

Umc

Population Media Center ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba UmC

Mu kuvumburira amatsiko abakunzi nb’ikinamico, muri icyo gice cya 3 hazaba harimo abakinnyi bashya nka Teta, Diane na Rugwe mu gihe bazaba bari gukomeza gukurikiza ubuzima bwa Gasake, Kofi, Dancila, Yabase na Davia. Ni igice kizaba kije gikurikira uduce 156 twari tugize igice cya 2 cyatangiye mu mwaka w’2017 muri Kamena kikarangira muri uyu mwaka wa 2018 muri Nzeri. Kuba bizajya binyura kuri Radiyo ntibikuyeho n’ubundi buryo busanzwe ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Instagram ndetse na YouTube ari nayo abantu basangaho byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND