RFL
Kigali

MTN Kigali Praise Fest 2019: Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo Don Moen azahuriramo na Israel Mbonyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2018 16:01
0


Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN, ifatanyije na kompanyi ya RG-Consult Inc bemeje bidasubirwaho ko rurangiranwa mu baramyi Don Moen azataramira i Kigali mu Rwanda ku ruhimbi azahuriraho n’umuramyi Israel Mbonyi ndetse n’itsinda ry’abaramyi b’amazina azwi Aflewo Rwanda.



Umunyamuziki wamenyekanye ku rwego rw’isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Don James Moen ndetse  n’umuramyi Mbonyicyambu Israel wamenyekanye nka Israel Mbonyi bafatanyije n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda nibo byatangajwe kuri uyu wa 06 Ugushyingo, 2018 ko bazataramira abanyarwanda n’abandi muri “MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition one”.

Bavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye, hagamijwe guhurira mu mwuka baramya bahimbaza Imana ku bw’umwaka mushya muhire wa 2019 bazaba batangiye, banayishimira ko yabarinze mu mwaka wa 2018, ubura ukwezi kumwe n’iminsi mike ngo urangire.

Umuyobozi wa RG-Consult Inc, Remmy Lubega.

Remmy yabwiye itangazamakuru ko buri gihe baharanira gukora ibyiza ku neza y’abanyarwanda n’abandi.  Avuga ko iki gitaramo atari ukwishimisha gusa, ahubwo ngo ni ugushima Imana mu buryo bwose. Ngo ntibyari byoroshye kuzana Don Moen mu gihugu cy’imisozi igihumbi.

Yagize ati “Don Moen amaze igihe ategerejwe na benshi. Mu myaka itanu ishize benshi bagiye bavuga ko azaza ariko ntibyakunda. Byari bikomeye kugira ngo yemere kuza mu Rwanda. Ariko twaragerageje kugeza ubwo twemeranyijwe nawe kuzabana natwe. Uyu munsi turishimira ko Don Moen yabyemeye, tunishimira ubu bufatanye twagiranye na MTN Rwanda muri iki gitaramo “MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I”

Desire Ruhinguka, ukuriye iyamamaza bikorwa muri MTN (Senior Manager Marketing operations), yavuze ko bishimiye gukorana na RG-Consultinc mu gitaramo Don Moen azakorera i Kigali.

Yavuze ko baha agaciro gakomeye gukorana n’abantu bazana ibitekerezo bihuriza hamwe imbaga nk’inkingi MTN yegamiye mu guhuriza hamwe abakiriya bayo, yizihiza imyaka 20 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Avuga kandi ko batumbiriye gukora icyo abakiriya babo bifuza. Ati “Muzi gahunda tumazemo iminsi yitwa ‘Turi Abanyu’, yatangiranye na MTN izihirwe, twizihiza imyaka 20 tumaze dukorera hano. Ibi byose turi gukora bigiye bifite aho bihuriye n’ibi. Rero kuri twebwe, iki ni igikorwa duha agaciro cyane kuko tuzi ko mu bakiriya dufite hari benshi ibi bafite aho bahuriye nabyo, mu gusenga no guhimbaza Imana”


Remmy wa RG-Consult Inc na Desire wa MTN Rwanda bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye bwa "MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I

Luc Buntu uhagarariye itsinda ry’abaramyi Aflewo (Africa Let’s worship Rwanda Chapter) ryatumiwe muri iki gitaramo, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri iki gitaramo Don Moen azakorera i Kigali. Ati “Twishimiye gutumirwa muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyateguwe ku bufatanye bwa RG-Consultinc ndetse na MTN. Kuri twe ni amahirwe adasanzwe bikaba n’inyungu ikomeye ku banyarwanda n’abandi. Ni ibyishimo by’ikirenga kuri twe.”

Israel Mbonyi watumiwe muri iki gitaramo, yavuze ko ashima Imana mu buryo bwose kuko agiye guhurira ku ruhimbi n’umunyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahoze yifuza kuva akiri muto.

Yagize  ati “Ndashima Imana cyane ko ndi hano uyu munsi kandi twagize amahirwe yo kuba tuzakira umuhanzi ukomeye. Umuhanzi Imana yahagurukije mu gihe cye agakora kugeza n’uyu munsi.” Avuga ko kuva akiri muto yifuzaga kuzahurira na Don Moen ku ruhimbi. Yateguje abanyarwanda ibyiza muri iki gitaramo, avuga ko ari no gukora kuri alubumu nshya agomba gushyira hanze, ngo azanaririmba zimwe mu ndirimbo ze nshya.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana n’ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri (200,000Rwf). Ubuyobozi bwa RG-Consultant INC buvuga ko ibi biciro mu ntangiriro z’Ukuboza bizahinduka ari nayo mpamvu basaba abantu gutangira kugura amatike bakoresha murandasi banyuze kuri Website:  www.rgtickets.com.

Banavuze kandi ko mu cyumweru gitaha bazashyira ku isoko amatike ahantu hose MTN Rwanda ikorera mu gihugu n’ahandi henshi bazagenda batangaza, ku buryo umuntu ashobora kugura itike akayitahana. Umunsi nyir'izina w’igitaramo kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare, 2019 akazaba yabukereye.

Ku bijyanye n’aho iki gitaramo cya Don Moen kizabera, bavuze ko nabyo bizatangazwa mu minsi iri imbere. Don Moen utegerejwe i Kigali, ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Afite imyaka 68 y’amavuko, mu 1973 yashakanya na Laura Moen. Afite abana batanu: Melissa Moen, James Moen, John Moen, Rachel Moen, Michael Moen.

Donald James [Don Moen] wavutse tariki 29 Mutarama 1950, yamamaye cyane ku isi nk'umuhanzi ukomeye mu baramya bakanahimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n'izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw'Isi.

AMAFOTO:


Desire Ruhinguka, ukuriye iyamamaza bikorwa muri MTN (Senior Manager Marketing operations)

Alain Numa, Umukozi wa MTN Rwanda


Phanny Wibabara , Umukozi wa MTN Rwanda, wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango (MC).

Luc Buntu uhagarariye itsinda ry’abaramyi Aflewo (Africa Let’s worship Rwanda Chapter).


Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye guhurira ku ruhimbi n'umuhanzi Don Moen yumvise ataratangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bafashe ifoto y'urwibutso

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND