Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 ugushyingo ukaba ari umunsi wa 310 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 55 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1944: Ubutare bwa Plutonium bwarakozwe bwa mbere bukaba bwarifashishijwe mu gukora igisasu cya kirimbuzi cyatewe mu mujyi wa Nagasaki mu ntambara y’isi ya 2.
1962: Kubera ivanguraruhu rya Apartheid, igihugu cya Afurika y’epfo cyafatiwe ibihano mu bukungu n’ibya gisirikare n’akanama k’umuryango w’abibumbye.
1995: Icyitwaga Rova of Antananarivo, ikaba yari inzu y’ubwami bwa Madagascar kuva mu kinyejana cya 16 kugeza mu kinyejana cya 19 yasenywe n’inkongi y’umuriro.
Abantu bavutse uyu munsi:
1814: Adolphe Sax, umunyamuziki w’umubiligi akaba ariwe wavumbuye igikoresho cy’umuziki cya Saxophone nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1894.
1861: James Naismith, umuvumbuzi akaba yari n’umwarimu w’imyitozo ngororamubiri w’umunyamerika wakomokaga mu gihugu cya Canada akaba ariwe wavumbuye umukino wa Basketball nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1939.
1893: Edsel Ford, umushoramari w’umunyamerika akaba akomoka mu muryango w’abashinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Ford nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1943.
1948: Glenn Frey, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Eagles nibwo yavutse.
1968: Kelly Rutherford, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri series za Gossip Girl nibwo yavutse.
1968: Jerry Yang, umushoramari w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Taiwan akaba ari mu bashinze urubuga rwa Yahoo! Nibwo yavutse.
1979: Lamar Odom, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.
1984: Sebastian Schachten, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1985: Ettore Marchi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1986: Katie Leclerc, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime z’uruhererekane za The Big Bang Theory nibwo yavutse.
TANGA IGITECYEREZO