RFL
Kigali

Guverinoma ya Tanzania ntikozwa ibyo guhiga bukware abatinganyi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/11/2018 10:08
0


Leta y'iki gihugu yitandukanije na Paul Makonda, komisera wa police mu mujyi wa Dar Es Salama uherutse kuvuga ko atangije igikorwa cyo guhiga bukware abatinganyi.



Taliki ya 31 z’ukwezi gushize nibwo Makonda yavuze ko yashyizeho itsinda ryihariye ryo guhiga bukware abatinganyi,  mu mukwabu wari gutangira uyu munsi.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga  n’ibikorwa by’umuryango wa afurika y’iburasirazuba muri Tanzaniya yavuze ko iki ari igitekerezo cya Paul Makonda kidakwiye kwitirirwa guverinoma ya Tanzania.

Umusore w'umutinganyi w'umunyatanzaniya wanduye Virusi itera SIDA

Itangazo ryaturutse muri iyi ministere rivuga ko Tanzania izakomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu aho buva bukagera.

Iri tangazo risohotse nyuma y’igitutu Amahanga yari yatangiye gushyira kuri Tanzania kubera amagambo ya Paul makonda.

Ametegeko ya Tanzania ahana ubutinganyi ari nayo mpamvu ababikora bakomeje kwihisha ariko guverinoma ntiyahwemye kuvuga ko ubutinganyi buri kwiyongera.

The citizen

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND