RFL
Kigali

Kigali: Hamenyekanye itariki y'igitaramo cya Don Moen cyatumiwemo na Israel Mbonyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2018 17:43
1


Mbonyicyambu Israel wamenyekanye nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana byeruye, yatumiwe mu gitaramo gikomeye azahuriramo na rurangiranwa mu baramyi Don Moen azakorera i Kigali mu Rwanda muri Gashyantare 2019.



Mu cyumweru gishize ni bwo Don Moen yashyize hanze amashusho amugaragaza, yemeza ko azataramira mu Rwanda muri Gashyantare 2019. Yavuze ko yiteguye guhesha Imana icyubahiro mu gihugu cy’imisozi iguhugu, asaba abazacyitabira gutangira kugura amatike.

Kuri ubu amakuru ava imbere muri MTN anashimangirwa n’ibirango bya MTN Rwanda [MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I] biri ku ifoto yamamaza iki gitaramo, arerekana ko Israel Mbonyi abimburiye abandi bahanzi Nyarwanda gushyirwa ku rutonde rw’abazafatanya na Don Moen guhimbaza Imana mu mashyi no mu mudiho.

Don Moen

Israel Mbonyi agiye guhurira ku ruhumbi na Don Moen

Byagiye bivugwa ko Don Moen azaza mu Rwanda, ariko ntihatangazwe itariki. Iyi foto yerekana ko Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo, inagaragaza ko iki gitaramo kizaba tariki ya 10 Gashyantare 2019.

Israel Mbonyi afite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahesheje benshi umugisha mu ndirimbo nka: “Ku mugezi’ yatumbagije ubwamamare [yasohotse mu myaka itatu isohotse], ‘ ‘Ku marembo y’ijuru’, ‘Ibihe, ‘Hari impamvu’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Number one’ n’izindi zamuzamuriye igikundiro na n’ubu.

Uyu muhanzi kandi yegukanye amashimwe atandukanye, yiyongera ku bitaramo mpuzamigabane yagiye akora, yamamaza ubwami bw’Imana. Ashyirwa na benshi ku ruhembe rw’abanyamuziki bakomeye mu muziki wa ‘Gospel’ b’iki gihe.

Image result for umuhanzi israel Mbonyi

Israel Mbonyi agiye guhurira mu gitaramo kimwe na Don Moen i Kigali

Image result for umuhanzi Don Moen

Rurangiranwa mu baramyi Don Moen ategerejwe i Kigali

Don Moen

Don Moen ategerewe i Kigali muri Gashyantare, 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • castro5 years ago
    Amatike ubu umuntu yakurahere yikigitaramo murakoze





Inyarwanda BACKGROUND