RFL
Kigali

DRC: Abagore n’abakobwa 2600 bafashwe ku ngufu kuva mu kwezi kwa 5 kwa 2017

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/11/2018 14:27
0


Ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka batangaje ko mu mujyi wa Kananga muri Kongo Kinshasa abagore n’abakobwa 2600 bafashwe ku ngufu mu gihe cy’amezi 17gusa.



Kananga ni umujyi uri mu ntara ya Kasai rwa gati, intara irimo imvururu zishingiye ku moko n’intambara  kuva mu mwaka wa 2016 ndetse yibasiwe n’icyorezo cya Ebola kuva mu kwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2018.

Aba baganga bavuga ko uyu mubare ari munini cyane kandi ushobora no kwiyongera kuko imvururu n’intambara bikomeje kwiyongera no mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka ryemeza ko gufata ku ngufu abagore n’abakobwa  ngo bimaze kuba intwaro ikoreshwa mu ntambara iri muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Semokarasi ya Congo.

Muri aba bagore 2600 bafashwe ku ngufu 80% bavuga ko bafaswe ku ngufu n’abantu bitwaje intwaro, bamwe muri bo bemeza ko bahohotewe n’ingago z’iki gihugu abandi bakemeza ko bahohotewe n’inyeshyamba zitwara gisirikare zirwanira mu mashyamba y’iki gihugu.

Umuryango w’abaganga batagira imipaka bavuga ko igiteye impungenge ari uko aba bagore bafatwa ku ngufu bajya kwa muganga hashize igihe kinini indwara bandujwe zitakivuwe kare,bikabiviramo kugerwaho n’ingaruka nyinshi zirimo no kwicwa n’izo ndwara baba bandujwe.

Aba baganga bavuga ko usibye kurwara izo ndwara zo mu mubiri, aba bagore bagira ihungabana ryo mu mutwe ndetse banaherwa muri sosiyete babababayemo, benshi bagahitamo kwiyahura.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND