RFL
Kigali

Miss Akiwacu yavuze ku mafoto ye avugisha benshi anagaragaza icyo abanyarwanda bagakwiye gusigasira mu muco wabo

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/11/2018 6:03
10


Miss Akiwacu Colombe umaze kugira inararibonye ku mico itandukanye y’ibindi bihugu, dore ko amaze gusura ibihugu byinshi ndetse kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangarije INYARWANDA ibyo abanyarwanda bagakwiye gusigasira mu muco wabo bakareka kureba ibidafite umumaro.



Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 Akiwacu Colombe wagiye ugaragara mu mafoto menshi yambaye Bikini, akavugisha benshi bavugaga ko uyu munyarwandakazi yataye umuco. Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA, tumubajije icyo yavuga ku mafoto ye ajya avugisha benshi bakavuga ko kuba yambaye Bikini yataye umuco, uyu Nyampinga usanzwe akora n’umwuga wo kumurika imideri yavuze ko umuco utagaragazwa no kuba umuntu atambaye Bikini ahubwo umuco ugizwe n’ibintu byinshi harimo n’ururimi ari nacyo kintu mu Rwanda bari kwica cyane. Yagize ati:

Ntabwo kuri jye mbona ko kugira umuco bisobanurwa no kuba umuntu atambaye Bikini kuko urugero nko mu Rwanda, umuntu ajya kuri Pisine kandi ntabwo boga bambaye imyenda, boga bambaye Bikini. Nongere mbisubiremo Ntabwo kuri jye mbona ko kugira umuco bisobanurwa no kuba umuntu atambaye Bikini, mu muco harimo ibintu byinshi nk’ururimi binababaje cyane ko turi kurutakaza, ahubwo tugaha cyangwa tugashyira umwanya ku bintu byinshi bidafite umumaro.

Aha Miss Akiwacu yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 

Aya ni amwe mu mafoto menshi yavugishije abantu

Miss Akiwacu Colombe ahamya ko kwambara Bikini ari ibintu abantu bose bakora, nubwo Abanyarwandakazi bazambara mu marushanwa atandukanye bigatungwa agatoki ko bari kwica umuco nyarwanda. Miss Akiwacu Colombe yakomeje avuga ko kimwe mu bintu bikomeye mu muco ari ururimi kandi akaba abona abanyarwanda bari guta uyu muco ku rwego rwo hejuru, ahubwo bakirengagiza bagatunga agatoki ku bindi harimo n'abambaye Bikini. Avuga ko mu Rwanda ahantu henshi bakira ababagana mu ndimi z’amahanga yewe niyo ugerageje kuvuga mu kinyarwanda ngo usanga bagusubiza mu cyongereza, agahamya ko ibi byamubayeho inshuro nyinshi. Ati:

Yego byambayeho kandi ni henshi kuba ngeze aho mbisohora ni uko byambayeho inshuro nyinshi. Hari ahantu henshi ujya mu biro bakakubwira mu cyongereza n'iyo wasubiza mu Kinyarwanda, ntabwo ari uko tutakivuga nuko tuba turi mu Rwanda. Dufite Imana kuba dufite ururimi duhuriyeho mbona bitagakwiye ko twica ururimi rwacu, Ari umunyamahanga wamusubiza mu rurimi rwe ariko ari umunyarwanda wamuvugisha mu rurimi gakondo.

Nyampinga Colombe ahamya ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira ururimi rumwe bihariye kuko ibihugu yagiye ageramo yabonye bo bakomeye ku rurimi rwabo, akavuga ko abanyarwanda nibatarugumana batazongera kuvuga umuco.

Miss Akiwacu avuga ko Abanyarwanda batagakwiye kwita kuri Bikini nk'igikorwa cyo kwica umuco kuko ari ibintu n'abandi bakora, ahubwo bagakwiye kwita ku rurimi bakarusigasira. 

Kanda hano wumve ikiganira twagiranye na Miss Akiwacu Colombe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Baraho ntawe uri kuvuga ku butinganyi buri kwinjira ngo aburwanye,ngo arwanye gusenyuka kw ingo ziri hanze aha,ngo arwanye ubusambanyi buri hanze aha ibyo byose ni byo kwica umuco ku rwego rwo hejuru,ariko barangiza ngo bikini kandi ubwo kera abakurambere barazambaraga ndetse bakiyubaha ntawe wasanganga mu busambanyi,ubuyinganyi bwo ni icyorezo cy inzaduka kiri kurimbura bene Gihanga,ariko ibyakisweho nibyo byirengagizwa barangiza ngo bikini.mujye mu mategeko ya kirazira muyasubiremo murasanga muyica kandi ntimubigire ikibazo nyamara ari ryo jambo ry Imana y i Rwanda bene Gihanga bajyendeyemo bakubaha Iyabahanze.
  • jado5 years ago
    uratubeshye ngo kera bambaraga bikini oya pe
  • 5 years ago
    uyu mukobwa ko mbona imyaya ye ari sawa ra
  • claudi5 years ago
    imyambarire koko c yica umuco gute uretse n'umuco nibyinshi twatakaje harimo nazakirazira tu takabaye dukora mureke duhuriro mugukunda igihungu cyacu twese hamwe maze dukure izi nonsense mubanu wamugani wa ambassador
  • Nyandwi5 years ago
    Erega ku mazi uri koga si ikibazo kwambara bikini kuko no muri douche cyangwa mu cyumba n'ubusa urabwambara, Ubu se aha ni ku mazi arimo koga kwifotoza no gupositinga nabyo ni ikindi! Amurika imideli nibyo ariko see n'ubusabwe ni umudeli Ari kumukira isi?? Yararyanitse!!
  • Date5 years ago
    Yararwambaye yararwiyemeje nakingurire buri muntu kuko nubundi ntacyo akirengera yararwiyemeje
  • Ingwe5 years ago
    Ko yibitseho umuzigo ra??!!!!
  • lilki5 years ago
    mumuhe amahoro bana. umuco yishe n uwuhe. ko abana ijosi Mugo igiye kubamara namwe ngo Bikini. RIB ndayizeye iraza kubamaramo ubugoryi n ibiyobya bwenge mwiharaje mwica umuco. naho abiymbarira utuntu duto ndumva nta kibazo bateza rwose mubahe mahoro imyenda isigaye ihenda aho kugura ishati n ijipo ugurs ishati ukaymbara yonyine
  • basro5 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
  • basro5 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND