RFL
Kigali

Shampiyona ya VolleyBall igiye gutangirana n'ibirori byo gutangiza imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach VolleyBall kizabera mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/11/2018 9:03
0


Mu Rwanda umwe mu mikino ikomeye kandi ikunzwe harimo na VolleyBall. Shampiyona y'uyu mukino ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda y'umwaka wa 2018-2019 igiye gutangira, aho mu mikino izayifungura hazanaberamo ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Rwanda.



Nk'uko bigaragara mu butumwa bugufi Federasiyo ya Volleyball yashyize hanze, yatangaje ko shampiyona igomba gutangira tariki 10 Ugushyingo 2018 ahateganyijwe imikino ine. Kirehe izaba ikina na IPRC West umukino uzabera muri IPRC West Saa Tanu za mu gitondo. I Kigali hazaba hari kubera imikino; UTB na APR Saa Sita z'amanywa mu gihe Saa Munani hazakina Gisagara na IPRC East naho Saa Kumi n'imwe z'umugoroba hazabe hakinwa umukino uzahuza REG na UTB, imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.

Muri uyu mukino uzahuza REG na UTB Saa Kumi n'imwe (17:00) z'umugoroba ni bwo hitezwe umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kigomba kubera mu Rwanda muri Kanama 2019. Ni imikino iteganyijwe hagati ya tariki 21-24 Kanama 2019. Muri ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y'igikombe cy'Isi kizabera mu Rwanda hatumiwemo abahanzi b'ibyamamare bazataramira abazitabira iyi mikino y'umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.

Volley ball

Volleyball ni umwe mu mikino iryohera abatari bake

Shampiyona y'umukino wa Volley Ball y'abagabo mu Rwanda igiye gutangira mu gihe iy'abagore yo iteganyijwe gutangira muri Mutarama 2019 nk'uko ubuyobozi bwa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda bwabitangarije Inyarwanda.com. Kwinjira muri iyi mikino ifungura shampiyona ya Volleyball muri uyu mwaka bizaba ari ubuntu bityo abanyarwanda bakaba basabwa kwitabira ku bwinshi kureba iyi mikino. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND