RFL
Kigali

Umuraperi NPC yasohoye indirimbo 'Ishyanga Ryera' igiye kujya ikoreshwa n'amakorali na za Worship team-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2018 14:54
1


Umuraperi NPC yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ishyanga Ryera' itari mu njyana ya Rap amenyereweho dore ko ari indirimbo ituje igiye kujya ikoreshwa n'amakorali na za worship team mu materaniro no mu bitaramo binyuranye.



Niwe Paulin Camarade uzwi nka NPC ni umuraperi wahoze akora umuziki usanzwe, aza gukizwa atangira guhimbaza Imana akoresheje impano yahawe yo kuririmba. Kuri ubu akomeje ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yanditse ari mu bihe byo gucibwa intege n'inshuti n'abandimwe ibihe yaherukaga agikizwa, gusa aza kwibuka ko yahiriwe kuba yaratoranijwe mu babikijwe ubwiru bw'Imana. Aganira na Inyarwanda.com, NPC yagize ati:

Hanyuma ibihe nari ndimo nyandika ni ibihe byongeye kugaruka naherukaga nyikizwa byo gucibwa intege n'incuti ndetse n'abavandimwe bituma ntekereza ko nahiriwe kuba naratoranijwe mu babikijwe ubwiru bw'Imana mu gihe abandi babibona nk'aho abakurikiye Kristo bayobye. Nkagenda rero nsoza ibitero naririmbaga mvuga nti ndifuriza abo bantu ko twazabana muri iryo juru. 

Abajijwe impamvu yatunguranye akaririmba mu njyana ituje mu gihe amenyerewe muri Rap, NPC yabwiye Inyarwanda.com ko yaririmbye iyi ndirimbo kugira ngo ibashe gufasha abakunda injyana zituje. Gusa ngo icyamusubitse ni uko yifuzaga kumva indirimbo yanditse akanaririmba ifasha abakristo n'abandi ikanakoreshwa n'amakorali na za worship team. Yagize ati:

Nayiririmbye muri ubu nuryo kugira ngo ibashe gufasha abakunda injyana zigenda mu buryo bwo kuririmba. Gusa icyansunitse cyane, ni uko nifuzaga kumva byibura indirimbo nanditse nkanaririmba ifasha abakwisto n'abandi ikonakoreshwa n'ama  chorales atandukanye na za worship team ndetse bamwe nkaba naratangiye kubasaba ko bajya bayikoresha mu nsengero zabo no mu bitaramo byabo. 

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ISHYANGA RYERA' Y'UMURAPERI NPC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tesfaye5 years ago
    Wow be blessed mr





Inyarwanda BACKGROUND