RFL
Kigali

Ibyishimo by’ikirenga kuri Mani Martin wahuriye ku rubyiniro na Ismaël Lo mu kwishimira intsinzi ya Louise Mushikiwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2018 13:13
2


Umunyamuziki Maniraruta Martin [Mani Martin] ari mu byishimo by’ikirenga nyuma yo guhurira ku rubyiniro na rurangiranwa mu muziki wa Afurika, Ismaël Lo, yakuze akunda afatiraho urugero na n’ubu akaba ari akabando yicumba mu bihe bye by’umuziki.



Mu ijoro ryakeye tariki ya 03 Ugushyingo 2018 habaye umuhango wo kwishimira intsinzi ya Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora kuba Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Ni umuhango wakoranyije abanyacyubahiro batandukanye barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, inshuti z’u Rwanda, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, kugeza kuri Perezida Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’abanyamuziki b’abanyempano batandukanye barimo Mani Martin wahuriye ku rubyiniro rumwe na Ismael Lo, umunyamuziki wubashywe muri Afurika nzima. Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Mani Martin yavuze ko yakuze akururwa byihariye n’inganzo ya Ismael Lo, agasenga ngo igihe kimwe azahure n’uyu munyabigwi. Yagize ati:

Kwa kundi uhura na wa muhanzi uba warumvaga cyera. Ukumva inganzo ye iragukurura cyane. Kuva cyera nkiri umwana muto numvaga Ismael Lo nkumva indirimbo ze ririmo ikintu nanjye navomamo byinshi. Uyu munsi mu birori byo kwishimira intsinzi ya madamu Louise Mushikiwabo nabashije guhura na Ismael Lo.

ismale

Mani Martin yishimiye bikomeye guhurira ku rubyiniro rumwe na Ismael Lo

Mani Martin yavuze ko we n’abahanzi bahanzi Nyarwanda babashije kuririmbana na Ismael Lo imwe mu ndirimbo ye yise ‘Jamu Africa. Ariko kandi ngo baje no gufatanya kuririmba indirimbo ‘Ab’iwacu muraho”, Ismael Lo aririmba mu Kinyarwanda. Yagize at: 

Tunaririmbana imwe mu ndirimbo ze "Jamu Africa " njye n'abandi bahanzi b'abanyarwanda. By'umwihariko ariko tuza no guhurira mu ndirimbo "Ab'iwacu muraho" Aho yaririmbye mu kinyarwanda. Mu by'umuri byasaga nk'inzozi kuri njye. Hari Aho yambwiye ngo nimuke aho naririmbiraga mfate ‘microphone’ we yarafite bibanza kunanira kuko ntiyumvishaga ko abimbwiye Koko! Nyuma byaje gusoza turirimbanye hamwe kuri ‘microphone’ imwe. Numvise za nzozi zibaye impamo. 

Uyu muhanzi kandi avuga ko yagiranye ikiganiro na Ismael amubwira ko yamubonyemo impano itangaje. Ngo Ismael yanahishuriye Mani Martin inzira yagenze mu muziki yamugize uwo ari we uyu munsi. Yamugiriye inama y’uko yakoresha ibyo afite nawe agatera imbere, Mani Martin yahavuye yiyemeje gucyenyerera ku mpanuro yahawe na Ismael Lo, ngo agiye gukora uko ashoboye, yizeye ko abafana be bazishimira intambwe ye.

Amateka agaragaza ko; Ismaël Lô [Ismaël Lo] wataramiye mu Rwanda mu ijoro ryakeye ari umunya-Senegale akaba umunyamuziki n’umukinnyi wa filime. Yavukiye mu gace ka Dogondoutchi muri Niger, kuya 30 Nzeri, 1956. Avuka kuri Se ufite inkomoko muri Senegale ndetse na Nyina ufite inkomoko muri Niger. Afite amateka yihariye mu byamuziki bo hambere bagikomeje kuba ku ruhembe, azwi mu ndirimbo nka ‘Tajabone’ yamuhinduriye amateka, ‘Africa’, ‘La famme sans haine’ n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

AMAFOTO:

Abanyempano batandukanye basusurukije uyu muhango

Mani Martin [imbere] n'abandi bahanzi Nyarwanda basusurutsa abitabiriye uyu muhango wo kwishimira intsinzi ya Louise Mushikiwabo

Perezida Paul Kagame

Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

Louise Mushikiwabo azatangira imirimo ye muri Mutarama 2019 akorera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho OIF ifite ibiro.

Muyango n'Imitari waharaniye umuziki gakondo nawe yaririmbye muri uyu muhango

AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwarimu Ben5 years ago
    je dit ce là avec tout mon coeur!!!!! grande felicitation Louise Mushikiwabo,Man Martin qui est arrivé à son lêve je vous demande vous les deux de penser profondement à nous qui unissions à vous meci cardiallement
  • Inkotanyi 5 years ago
    @mwarimu, tu fais honte avec ton francais malade. Comble de malheur, tu t'appelle Mwarimu (professeur).





Inyarwanda BACKGROUND