RFL
Kigali

itel Mobile yatangije igikorwa cyo kugabanya ibiciro kuri Smartphone kugeza uyu mwaka urangiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2018 14:05
0


itel mobile ni kompanyi ikora telefone yatangiye mu mwaka wa 2017 ifite intego yambere yo korohereza abantu bose kugera ku ikoranabuhanga rigezweho. Kuva muri 2007 kugeza 2018, itel mobile ubu irakorera mu bihugu birenga 50.



Kubwigikundiro abakiriya bakomeje kuyigaragariza, itel mobile mu mwaka wa 2017 yageze ku kigero cyo kuba yarimaze gucuruza telefone zirenga miliyoni 80 zose! Muri uyu mwaka wa 2018, itel mobile yaje ku mwanya wa 16 muri kompanyi zikunzwe n’abaturage muri Africa nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cya “African Business” cyo muri 2018.

Mu rwego rwo korohereza buri wese ngo atunge smartphone zigezweho, kuri iyi taliki ya 2 Ugushyingo,2018  itel mobile yatangije igikorwa kizajya kiba buri wa Gatanu aho hazajya hatoranwa iduka mu gace runaka maze hakagabanwa ibiciro kuri smartphone za itel. Iri ni igabanuka rizajya riba riri hagati ya 5000frw na 8000frw bitewe na telefone uguze. Iki gikorwa kizarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2018 kibere mu mujyi wa Kigali,Musanze, Rubavu, Muhanga, Huye ndetse na Rusizi.

ibiciro

Ibiciro byahananuwe kuri Smartphone za itel mobile

Kuri uyu wa Gatanu, iki gikorwa cyatangiriye mu mujyi ahazwi nka Commercial Street mu iduka rya itel ryitwa ‘Near East Supplies’ aho abakiriya bagabanyirizwaga ibiciro ndetse bakanahabwa impano zitandukanye nyuma yo kugura telefone.

Iri gabanuka ry’ibiciro kandi riri no kuri smartphone za itel zigezweho muri iyi minsi nka itel S33, S32, S13, P32, ndetse na S13 yamamazwa n’ibyamamare bitandukanye nka DJ Ira, Hirwa Honorine [Miss Igisabo] ndetse n’umunyamakuru Nizeyimana Luckman[Lucky].

Tubibutseko kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu(35000 frw) kuzamura ubasha kugura smartphone ijyanye n’ubushobozi bwawe. Kurikira itel mobile kumbuga nkoranyambaga zayo ugeraho ukanze hano https://www.facebook.com/itelMobileRwanda/

 kuri Facebook ndetse na hano https://www.instagram.com/itelrwanda/ ukagera kuri instagram, Aho niho uzajya umenyera gahunda y’iduka rikurikiraho mugutanga igabanuka kubiciro ndetse n’aho riherereye. 

itel mobile

Ahazwi nka Commercial Street mu iduka rya itel ryitwa ‘Near East Supplies’

abakozi ba Ite

Abakozi ba itel mobile biteguye kukwakirana yombi

verison

Smartphone za itel mobile zigeze ku 8.1 version

ibiciro




 

 mobile itel

kigali

 

mobile rwanda

 

Iri naryo ni iduka rya itel mobile riri mu mujyi kuri city plaza ryitwa SCHILLO PHONE

chillo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND