RFL
Kigali

Abakobwa biga ubukerarugendo bishyize hamwe bagakora kompanyi, bagiye gutembereza ababishaka ku Kivu banyuze i Karongi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/11/2018 11:07
1


Muri iki gihe Leta y'u Rwanda ihora ikangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutiga bateganya akazi ka Leta gusa ahubwo igasaba urubyiruko kwiga bafite gahunda yo kuba banihangira imirimo. ibi ni bimwe mubyo abakobwa bagera kuri 12 biga ubukerarugendo muri kaminuza ya Akilah batangiye gushyira mu ngiro cyane ko bamaze gutangiza kompanyi yabo.



Kayitesi Angel ni we muyobozi wa Master Travel ishinzwe gutembereza abantu mu bice bitandukanye by'igihugu cyane ibice biri nyaburanga,.Mu minsi ishize aba bakobwa batembereje bamwe mu bitabiriye urugendo rwabo muri Parike y'akagera ari nabwo bwa mbere kompanyi yabo yari itangiye iki gikorwa, nyuma bakomereje muri parike ya Nyungwe. Nk'uko uyu muyobozi yabitangarije Inyarwanda.com ngo nyuma yo kubona uko izi ngendo za mbere zagenze bahise bafata icyemezo cyo gutegura izindi ngendo zigiye kubimburirwa n'urugendo bateguye i Karongi batembereza abantu i Kivu ndetse n'ibirwa bikigize.

MasterTravel

Urugendo rw'i Karongi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ndetse no kubirwa biri muri iki kiyaga, ushaka kujyana nabo wakwifashisha nimero ziri hano hejuru

Uru rugendo rwo gutembera akarere ka Karongo cyane cyane ku kiyaga cya Kivu benshi barukundamo kugendera mu bwato batembera ku birwa biri muri iki kiyaga ahakurura ba mukerarugendo batari bake. Uru rugendo ruteganyijwe tariki 10 Ugushyingo 2018 aho buri wese wifuza kurwitabira bimusaba kwishyura iyi kompanyi 30,000 Frw mu gihe ushaka kujyana umukunzi we bagabanyirizwa bakishyura 55000frw. Muri aya mafaranga hakubiyemo n'ifunguro rya mu gitondo na saa sita, itike, ndetse n'ibindi byose bisabwa ngo habeho gusura ahantu nkaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jule5 years ago
    Wow, this is wonderful, aba bana ndabakunze bazambwire aho bakorera nzabatize imodoka For next trip , Thanks





Inyarwanda BACKGROUND