RFL
Kigali

Humura Uwiteka aracyaduhetse, turi abana be kuzageza dushaje-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2018 6:00
3




Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti"Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza"? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w'impera z'isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Yesaya 40:27-28.

Amahoro y'Uwiteka abane namwe. Nejejwe no kwibukiranya namwe ijambo ry'Imana rihumuriza, kuko turi abana b'Imana ikunda izaduheka kugeza dushaje. Uruhererekane rw'ubuzima bwacu usanga rukubiyemo ibyiza n'ibibi, ibyago n'ibyishimo n'ibindi...bimwe muri ibi bijya bituma twibaza ku mikorere y'Imana ndetse hakaba hari ubwo biturenga tukibaza ngo ese Imana iriho? Ese iranzi? Ese...Igisubizo dufite kandi cyo kwizerwa, ni uko mu bibaho byose urukundo rw'Imana ruhorana na twe, Imana iriho, izahoraho ikigeretseho iradukunda.

N'ubwo duhura n'ibitubabaza ariko Uwiteka Imana ntijya idutererana mu byago no mu makuba nk'uko rimwe na rimwe tubyibwira, yewe nta n'ubwo ijya irambirwa kudukunda. Igira inzira nyinshi icamo yerekana urukundo idukunda, iduha ibyiza byinshi kabone n'aho byaba kutunyuza mu bikomeye nta cyayibuza kutwereka ineza yayo ibikora igambiriye ibyiza.

Akenshi tubwirwa ko ibyago, kudahirwa cyangwa kutabona ibyo washakaga ku gihe ari  ibihano by'Imana, ariko n'ubwo bishoboka sibyo gusa, ijya inemera ko umubabaro utugeraho kandi nta cyaha iduhaniye kuko hose ibasha kuherekanira gukomera kwayo, yakwemera ko unapfusha uwo ukunda ujya mu buroko se, mu bukene cyangwa kwangwa n'abantu, ariko hose ihora ari Isumba byose ntacyayitangira, hose ibasha kuhakorera imirimo ikomeye, urukundo rwayo rutuma ihindura umubabaro mo ishimwe.

Imana yacu ni umubyeyi, kuva cyera yagiye yigaragaza haba mu mvugo yayo no mu byo ikora, idufata nk'abana bayo yitaho kandi ireberera iteka ryose, Yirahiriye ko kugeza dushaje izaduheka,  yabwiye ubwoko bwayo iti "Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka nkabageza mu za bukuru, ndi We. "Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye wabaremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza" . Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa? Yesaya 46:4-5

Imwe mu ndanga gaciro z'umubyeyi mwiza. Ni uko ahoza umutima ku mwana we, iyo uri muto arakonsa, akaguheka iziba ryava cyangwa imvura yagwa akagutwikira, agutekerereza ibyiza ndetse akanaguteganyiriza ibizakugirira umumaro mu gihe gikwiriye, iyo uri umwana aguha ibigukwiye ntabwo warira ngo urashaka ibyo umubyeyi yahaye bakuru bawe ngo abiguhe kuko bimwe ntibyagukwira imyambaro), ibindi ntiwabasha kubigenzura kuko uba utarageza igihe (Imitungo), abakwimana urukundo akaguhana ibyawe urukundo, Umwami wacu nawe niko ari, urukundo adukunda rutuma atugenera ibidukwiye mu gihe nyacyo, ntacyo twayigereranya nayo.

Ni Umwami wo kwizerwa, niwe uguhetse, kuva mama wawe agutwite, niwe waguhetse mu bibazo wanyuzemo, muri ya mpanuka niwe waguhetse agukuramo, mu burwayi bukomeye niwe waguhetse, mu bushomeri niwe waguhetse. N'ubu aracyaduhetse yagiye agutwikira umutaka we aguhisha ibyari kugihitana, n'ubu aracyakubereye maso. Humura rero.

Iyo umwana ari mu mugongo umubyeyi aramujisha ahakomeza, bigatuma atisanzura ngo arebe aho ashaka cyangwa ngo uvemo, ariko Umubyeyi we aba areba hose, hari ubwo arira ashaka kujya hasi, ariko Umubyeyi akanga kuko aba areba ububi bwo hasi, iyo mugenda Umubyeyi agenda asimbuka ibiziba, amahwa, n'ibindi... Ku mubyeyi rero aheza ni mu mugongo kurusha kuwuvamo, natwe Imana iraduhetse kandi iduhetse neza mu buryo bwizewe dufite umutekano, kuduheka kwayo bitubeshejeko twishimire kuwugumaho.

Hari amajwi yagukanganga akubwira ko Imana ikwanga, ko abandi yabahaye ibyiza uretse wowe, ndagirango usobanukirwe ko uwo ari Satani, ayo majwi yacececyeshe ntaho Umwami wacu Yagiye aracyahari, Wikwihemukira umwivumburaho aracyaguhetse... Tumwizere tumwiringire aduhetse ku mugongo mugari kugeza imvi zibaye uruyenzi, nkwifurije kutazikura mu bana b'Imana.

Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amanda5 years ago
    Amin. Be blessed
  • Cadette5 years ago
    Imana iguhe umugisha,ndafashijwe
  • Alexis 9 months ago
    Imana iguhe umugisha kuri iri jambo ryiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND