Ada Bisabo Claudine uzwi nka ABC ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite indirimbo zikunzwe n'umubare w'abantu batari bacye kabone n'ubwo adakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru. Kuri ubu ADA ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye.
ADA ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Ahindura Amateka Lice Concert' kizaba tariki 23/12/2018 kikabera ku Gisozi muri Dove Hotel nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Icyakora ku bijyanye n'abahanzi bazaba bari kumwe nawe muri iki gitaramo kimwe n'ibiciro byo kwinjira ntabwo biratangazwa. Gusa amakuru atugeraho avuga ko hari umuhanzi yatumiye uzava hanze y'u Rwanda ukongeraho n'abandi banyuranye ba hano mu Rwanda bazifatanya na ADA muri iki gitaramo cye.
Umuhanzikazi ADA ni muntu ki?
Amazina ye Ada Bisabo Claudine bakunda kwita ABC (Impine y'amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Yize amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry'icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK). Ada arubatse afite umwana umwe.
Ada ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye
Amateka ya Ada mu bijyanye n'uburirimbyi
Ada usengera mu itorero rya Zion Temple, yatangiye kuririmba afite imyaka 7 y'amavuko atangirira muri korali y'abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y'abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro. Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by'amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w'indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi. Yaje gufasha amatsinda n'amakorali atandukanye ndetse n'abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.
REBA HANO 'NKWIYE KUJYAYO' YA ADA
Ada Bisabo yakoranye Album ya mbere na Chorale Beersheba yitwa "Uwagushaka yagusanga he" nyuma akora Albums 2 "Witinya"na "Data arihagije" iya 3 ikaba itarajya ahagaragara. Azwi mu ndirimbo zinyuranye aho twavugamo; 'Nkwiye kujyayo' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga ibihumbi 221, Iby'Imana ikora, Data arihagije, Tuzafatanya n'ibizima, n'izindi. Kuri ubu rero ADA ageze kure imyiteguro y'igitaramo azakora tariki 23/12/2018 kikazabera ku Gisozi muri Dove Hotel.
Igitaramo Ada agiye gukora mu mpera z'uyu mwaka
REBA HANO 'DATA ARIHAGIJE' INDIRIMBO YA ADA
REBA HANO IBY'IMANA IKORA INDIRIMBO YA ADA
TANGA IGITECYEREZO