RFL
Kigali

Bruce Melody yamaze kugura imodoka yo mu bwoko bwa Benz Kompressor-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2018 12:14
5


Bruce Melody wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro yaryo ya munani muri uyu mwaka wa 2018, kuri ubu yamaze kugura indi modoka aho ari kugenda mu modoka ya Benz Compressor ikiri nshyashya.



Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, muri iyi minsi ni umwe mu bari kwiyambazwa mu bitaramo binyuranye bikomeye hano mu Rwanda. Mbere yo kwegukana PGGSS8 yabanje kwitabira irushanwa rya Coke Studio. Ibi bikorwa kimwe n'ibihangano bye byari muri bigezweho byatumye afata imitima ya benshi cyane ko afatwa nk'umwe mu bahanzi bafite ubuhanga buhanitse mu bahanzi ba muzika ba hano mu Rwanda.

Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bacye kuri ubu ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda umuntu atatinya guhamya ko bayoboye abandi mu gukundwa. Uku gukundwa kwe kunamwinjiriza amafaranga bityo akanahindura ubuzima. Umwe mu mitungo mishya ya Bruce Melody Inyarwanda.com twabashije kumenya ni imodoka nshya ari kugendamo yo mu bwoko bwa Benz Kompressor.

Iyi modoka umunyamakuru wa Inyarwanda yayibonyemo Bruce Melody mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018 ubwo yari avuye mu myitozo ngororamubiri i Nyarutarama icyakora uyu muhanzi yanze kugira byinshi avuga kuri iyi modoka cyane ko yatangaje ko atari ngombwa ko ayivugaho. Nubwo atigeze ayivugaho byinshi, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko iyi ari imodoka nshya yaguze n'ubwo igiciro cy'amafaranga yayiguze cyo bigoye kuba wakimenya cyane ko na nyiri ubwite adashaka kubivugaho.

Bruce Melosy ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2018 yamamaye mu ndirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi barimo Urban Boys bakoranye 'Ntakibazo', Allioni bakoranye 'Tuza', Sheebah Karungi bakoranye 'Embeerazo' n'abandi banyuranye.

Bruce Melody

Bruce Melody

Bruce Melody avuye muri siporo atashye

Bruce Melody

Imodoka ya Bruce Melody yambaye RAD

Bruce Melody

Bruce Melody

Bruce Melody mu modoka ye nshya atashye avuye mu myitozo ngorora mubiri ya mu gitondo

REBA HANO INDIRIMBO 'TUZA' BRUCE MELODY AMAZE IMINSI AKORANYE NA ALLIONI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    ni byiza ariko nyine umuziki nyarwanda kuri incomes biracyari hasi ugereranyije nahandi pe
  • karu5 years ago
    uvuze ko umuziki nyarwanda uri incomes abarundi nabo twavuga gt?
  • Peter5 years ago
    Hahaha, uyu mubore se? iyo areka gupfusha Cash ubusa akigumira kuri moto kabisa.
  • Titi5 years ago
    Imodoka nshya isa itya bantu mwe!
  • Ut5 years ago
    Nizereko afite n'inzu atagikodesha,kuko uguze imodoka ihenze utagira inzu waba uri mumibare mike kbsa!





Inyarwanda BACKGROUND