RFL
Kigali

Abaganga bo muri Nigeria bashoboye gutandukanya impanga zari zimaze amezi ane zifatanye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/11/2018 7:59
0


Itsinda ry'abaganga bo muri Nigeria ryashoboye gutandukanya abana babiri b'impanga bari bavutse bafatanye,bose bakaba bakiri bazima. Ni abaganga bo mu bitaro biri i Abuja, mu murwa mukuru wa Nigeria mu burengerazuba bw’umugabane w’Afurika bashoboye kugera kuri iyi ntsinzi.



Aba baganga bari bayoboye na Dr Nuhu Kwajafa, batangaje ko igikorwa cyo gutandukanya aba bana bavutse bafatanye nyuma y'amezi 4 bavutse kitari cyoroshye ariko cyagenze neza. Aba bana b'impanga bose ari bazima rwose ariko ngo igikorwa cyo kubatandukanya cyamaze amasaha menshi. Ku rundi ruhande ariko aba baganga bavuga ko nta banga ridasanzwe bakoresheje.

 Aba bana bavutse mu kwezi kwa gatandatu

Abana b'impanga bamaze gutandukanywa ,ubu bameze neza bari kwitabwaho n'abaganga

Aba bana babiri b'impanga z'abahungu, bavutse mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ariko ntibyashobotse guhita batandukanywa, kugeza ubu ubwo byashobotse bafite amezi ane. Si kenshi  hirya no hino ku isi abana batandukanwa bari bafatanye bose bagakomeza kubaho.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND